Albert Einstein azwi na benshi ku isi . Abamuzi bazi ko yari Umuyahudi wavukiye mu Budage ahitwa Ulm akaba yari umuhanga mu bugenge no mu bumenyi busanzwe ku rwego rwagezweho n’abantu bacye cyane babayeho. Icyo benshi ku isi batazi, ni uko ubwo yapfaga aguye mu bitaro, umuganga wasuzumye umurambo we, yahisemo kumukuramo ubwonko arabubika!
Einstein yapfuye afite imyaka 76 y’amavuko. Hari taliki 18, Mata, 1955 agwa mu bitaro bya Kaminuza ya Princeton ari nayo yigishagamo ubugenge.
Hari saa saba z’ijoro, araryama arasinzira birangirira aho!
Bwamaze gucya, igitondo gitangaje, abari bamurwaje bajyanye umurambo kwa muganga ngo bawusuzume.
Umuganga witwa Thomas Stoltz Harvey niwe wari ku izamu, aramubaga. Yari yarize iby’ubwonko ku rwego ruhanitse kandi yarize muri Kaminuza ikomeye muri Amerika yitwa Yale University yarigishijwe n’umuhanga wakomokaga muri Lithuanie witwaga Harry Zimmermann.
Harvey yarangiye kubaga umurambo wa Einstein, afungura igituza cye areba inyama zirimo, n’izi mu nda.
Yaje gusanga umuhanga Einstein yarazize guturika k’umutsi uvana amaraso mu gice kimwe cyawo cy’ibumoso hafi y’aho mu Kinyarwanda bita ‘muri MUGABUZI’.
Nyuma yo kubona icyahitanye Albert Einstein, Dr Thomas Harvey yaragitangaje, ibinyamakuru bisamira hejuru iyo nkuru ikwira isi yose.
Bamwe barandika bati ‘Uwahanze Bombe Einstein yapfuye’, abandi bakabihina bati: ‘Einstein Yapfuye’…
Ku rundi ruhande ariko, Albert Einstein yari yarasabye ko napfa nta rugingo rwe na rumwe ruzasigaranwa n’umuntu uwo ari we wese.
Einstein yari yarategetse ko napfa bazamutwika wese ntihagire n’umwe uzagirana urugingo rwe ngo ajye aruramya cyangwa arugire igitangaza mu buryo ubwo ari bwo bwose .
Icyakora, iri bwiriza Harvey we ntiyaryubahirije uko ryakabaye kuko yasanze atakwemera ko ubwonko bwa Einstein butwikwa nta bushakashatsi bukozweho.
Si Harvey gusa kandi wasanze ingingo zose za Einstein zitagomba gutwikwa kuko n’uwari ushinzwe kumuvura amaso nawe yashatse ko amaso ye abikwa.
Ku ruhande rwa Harvey, we yafashe umutwe wa Einstein aramwogosha azana icyuma gikata amagufwa y’umutwe, awusatura neza yitonze, akuramo ubwonko bwe.
Ikirangiza gukuramo ubwonko bwa Einstein, icyo Dr Thomas Harvey yahise atekereza cyabaye kubupima ibilo.
Yasanze ubwonko bwa Albert Einstein butari buremereye ugereranyije n’ubw’abandi bantu kuko bwapimaga garama 1.230 mu gihe ubw’umuntu mukuru usanzwe bupima garama 1,300.
Dr Thomas Harvey yafashe amafoto y’ubwonko bwa Einstein, afata menshi atandukanye kandi mu nguni zitandukanye.
Yahise igira inama yo kubukatamo uduce 240, atubika mu dukombe turimo umuti utuma butabora, arangiye ava Princeton yurira imodoka ajya Philadelphie.
Harvey yagiye muri Kaminuza ya Pennsylvanie ahasanga icyuma cyashoboraga gukata bwa bwonko mo utundi guce duto kurushaho kugira ngo bibe byakoroha ko dusuzumirwa mu cyuma kitwa microscope.
Intego ye yari iyo kureba mu by’ukuri niba ubwonko bwa Albert Einstein bari ubwonko bugirwa n’abantu bose.
Nyuma y’igihe runaka yitegereza kandi yandika ibyo yabonaga byose ku bwonko bw’uriya muhanga, Dr Thomas Stoltz Harvey yasohoye raporo.
Yari amaze umwaka yiga ubwonko bwa Einstein.
Ni raporo yasohoye bwa mbere muri The New York Times, hari taliki 20, Mata, 1955.
Umutwe w’inkuru wagira uti: “ Ikintu gishishikaje twabonye mu bwonko bwa Einstein.”
Icyo kintu gitangaje iyi nyandiko yavugaga ni aho igice cy’ubwonko bwa Einstein gishinzwe ubwenge cyari giherereye.
Nibwo rero inkuru yabaga kimomo biza kugera ku muryango wa Einstein!
Umuhungu we witwaga Hans Einstein yahise ajya kubaza Dr Harvey impamvu yarenze ku mabwiriza asobanutse yatanzwe na Se yabuzaga uwo ari we wese kuzakora ku rugingo rwe.
Harvey yamusobanuriye impamvu yabikoze, ndetse amusaba ko yamureka agakaomeza ubushakashatsi bwe kuko biri mu nyungu ya science.
Undi yabyemeye agonorwa!
Gusa ibyavuye mu bushakashatsi bwa Dr Thomas Harvey ntibyari bishishakaje cyane kubera ko atari umuhanga kabuhariwe mu by’ubwonko kandi ibi ntibyari gufasha abantu kumenya mu by’ukuri niba ubwonko bwa Einstein bwari igitangaje ugereranyije n’ubwa rubanda rusanzwe.
Byaje kugeza ubwo abantu basa n’abibagiwe ko ubwonko bwa Einstein bwigeze gukorerwaho ubushakashatsi.
Ibyabuvuyemo ntibyakomeje kuvugwaho mu ruhando rw’abahanga kugeza ubwo umunyamakuru umwe yatangiye akazi ko kubushakisha akamenya aho bwarengeye.
Uwo ni umunyamakuru w’ikinyamakuru kitwa New Jersey Monthly witwaga Steven Levy.
Mu mwaka wa 1978 uyu munyamakuru wari ufite imyaka 27 y’amavuko yazindutse ajya mu kazi bisanzwe aza gutungurwa no kumva umwanditsi mukuru amusaba ko agomba gukora uko ashoboye akagera ku nkuru ivuga aho ubwonko bwa Albert Einstein bwarengeye…
Yahawe ibisabwa byose ngo akore kariya kazi kandi byaje kurangira abugezeho.
Levy yaje kubona Dr Harvey amusangana bya bice by’ubwonko bwa Einstein, uko byakabaye, bibitse muri bya birahure.
Inkuru uyu munyamakuru yatangaje mu mwaka wa 1978 yatumye abahanga bongera guhagurukira ibyerekeye ubwonko wa Albert Einstein.
Mu bushakashatsi bw’abandi bahanga biganjemo abize iby’ubwonko, baje kubona ko ubwonko bw’uriya mugabo bwari bufite ahahurira udutsi tw’ubwonko henshi( batwita neurons) ndetse ngo mu izingiro ryabwo( ni ukuvuga igice cy’ubwonko gikora ku kindi gice cyabyo kitwa moëlle epinière) hari hanini.
Uko bimeze kose ariko, ubumenyi ku bwonko bwa Einstein bwakomeje kuba inshoberamahanga kugeza ubwo umugore wakoraga ubushakashatsi ku mikorera y’ubwonko muri Kaminuza ya California witwa Marian Diamond yandikaga inyandiko yasohoye mu kinyamakuru The Neurology yavugaga ko udutsi duto tw’ubwonko bwa Einstein twari dukomeye kurusha utundi yari amaze igihe yiga.
Mu mwaka wa 1998 nibwo Thomas Harvey yatanze ibice by’ubwonko bwa Einstein yari yarabitse, abiha abamusimbuye mu kazi muri Kaminuza ya Princeton.
Yabishyikirije Eliot Krauss.
Harvey yapfuye taliki 05, Mata, 2007 afite imyaka 97 y’amavuko ariko ubushakashatsi bwe ku mikorera y’ubwonko buracyakomeje.
Ubwa Einstein bwo baruhukiye m nzu ndangamurage yitwa Mütter Museum iri muri Leta ya Philadelphie.
Abantu baza kubusura bakareba ubwonko bw’umuntu ufatwa nk’umwe mu bahanga babayeho bakomeye kurusha abandi.