Urukiko rukuru rwa gisirikare rwasubitse gusomera Joseph Kabila, igikorwa cyari bube kuri uyu wa Gatanu tariki 12, Nzeri, 2025 kigasubikwa kubera ko hari ibindi urukiko rwasanze bigomba kubanza kugibwaho impaka mu rubanza.
Abagize Sosiyete sivile bari baherutse gutanga ibitekerezo by’uko hari izindi ngingo zagombye gusuzumwa n’urukiko mbere y’uko rusomera Kabila, uregwa ibyaha bikomeye birimo n’ubugambanyi ku gihugu yayoboye.
Stansilas Bujakera, umwe mu banyamakuru bakomeye muri DRC yanditse kuri X/Twitter ko uburanira inyungu za Guverinoma ya DRC witwa Me Richard Bondo yavuze ko urukiko rwa gisirikare rudakwiye kwanzura ku gihano cya Joseph Kabila rutarumva ibyo na sosiyete sivile imurega.
Hari abatangabuhamya batatu uru ruhande ruvuga ko rufite kandi bagomba kugira icyo babwira urukiko nubwo bo ari abasivile.
Me Richard Bondo avuga ko abo bantu bafite izindi ngingo bashaka kubwira urukiko zirimo no kurwereka konti Joseph Kabila yacishagaho amafaranga agenewe AFC/M23.
Kabila yayoboye Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu gihe cy’imyaka 18.