Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gusubiranya Amashyamba Bizakorwa Ku Kigero Cya 76%-Min Mujawamariya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IbidukikijeMu mahanga

Gusubiranya Amashyamba Bizakorwa Ku Kigero Cya 76%-Min Mujawamariya

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 May 2024 8:27 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ni umuhigo watanzwe na Minisitiri w’ibidukikije Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya ubwo yatangizaga icyumweru cyo kwita ku bidukikije cyarabgirijwej muganda ngarukakwezi waraye uhuriweho n’Akarere ka Nyamagabe, aka Karongi n’Akarere ka Ruhango.

Dr Mujawamariya avuga ko u Rwanda rwihaye intego yo gusana no gusubiranya ubutaka n’amashyamba byangiritse ku kigero cya 76% bitarenze umwaka wa 2030 ni ukuvuga mu gihe cy’imyaka itandatu iri imbere.

Avuga ko hari ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka 30 ishize kuko rwashoboye gusana hegitari zingana n’ubuso bwa 30,4% by’ubuso bw’igihugu cyose, rutera amashyamba kuri hegitari zirenga 70, 000 ahatuye ibinyabuzima by’amoko atandukanye.

Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya Ati: Twasannye igishanga cy’u Rugezi, Pariki ya Mukura ndetse ni iya Gishwati”.

Asaba abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, abinura umucanga kujya babikora babungabunga ibidukikije.

Yunzemo kandi ko ibyo bikwiye no gukorwa n’abaturiye imigezi ya Mwogo na Mbirurume bakirinda kuyisukamo ibintu biyihumanya kuko ariyo ivamo umugezi wa Nyabarongo uhura n’Akanyaru bigakora Uruzi rwa Akagera ari ko gakomeza kakahereza amazi mu Isoko y’Uruzi rwa Nile.

Dr Mujawamariya yabwiye abaturage ko umwaka wa 2030 uzarangira baramaze gusana amashyamba no gusubiranya ubutaka bwangiritse bugera kuri hegitari miliyoni ebyeri bingana na 76% by’ubuso bw’igihugu.

Umwe mu batuye Nyamagabe witwa Ngayaberura Donath wo mu Murenge wa Musange avuga ko gutera ibiti no gucukura imiringoti ku musozi ihanamiye iyi migezi ari ikintu gishimishije kuko mu bihe by’imvura isuri imanukana ubutaka buteyeho inyaka ikaroha muri Nyabarongo.

Ashima ko imigano yatewe ku nkengero za Mbururume na Rukarara izafasha mu gukumira iyo suri.

Ati: “Imigano Leta yateye ku nkengero z’iyi migezi ya Mwogo na Mbirurume yonyine ntihagije. Niyo mpamvu bongereyeho imirwanyasuri ngo ifate ubutaka”

Abandi baturage bavuga ko bari ibitaka, n’amabuye biva mu mpinga y’imisozi itatu ikikije iyi migezi yombi bikajya mu mazi y’imigezi, ugasanga iranduye cyane.

Hagati aho u Rwanda rushimirwa ko rwaciye amashashi yangiza ubutaka binyuze mu kububuza kwakira amazi n’umwuka kandi rukaba rwarashyizeho politiki zihamye zo kurinda ibidukikije ngo ‘bidakomeza’ kwangirika.

Insanganyamatsiko y’icyumweru cy’ibidukikije mu Rwanda iragira ati: “Dusubiranye Ubutaka bwangiritse, twongere ubudahangarwa turwanya ubutayu n’amapfa”.

Umuganda wavugiwemo ibyo gusubiranya amashyamba angana kuriya ku rwego rw’igihugu, wabereye mu isoko y’amasangano y’umugezi wa Mbirurume ni uwa Mwogo.

TAGGED:AmashyambafeaturedIbidukikijeMujawamariya
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umugaba Mukuru W’Ingabo Z’u Rwanda Yasuye Uw’Iza Uganda
Next Article Ibya Palestine Bizagenda Gute Nyuma Y’Intambara Ya Gaza?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?