Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gusura Urwibutso Rwa Kigali Byahagaritswe Kubera Uruzinduko Rwa Perezida Wa Tanzania
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Gusura Urwibutso Rwa Kigali Byahagaritswe Kubera Uruzinduko Rwa Perezida Wa Tanzania

Last updated: 01 August 2021 6:06 pm
Share
SHARE

Ubuyobozi bw’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bwamenyesheje abantu batandukanye ko ibikorwa byo kurusura bitemewe kuri uyu wa Mbere, umunsi witezweho uruzinduko rwa Perezida Samia Suluhu wa Tanzania.

Perezida  Suluhu kuri uyu wa 2 Kanama azatangira uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, rugamije gushimangira umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye.

Ibiro bye byatangaje ko bimwe mu bizakorwa muri urwo ruzinduko ari ibiganiro azagirana Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro, nyuma abo bayobozi bombi bagakurikirana isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Icyo gikorwa kizakurikirwa n’ikiganiro n’abanyamakuru, nk’uko itangazo rya Tanzania ribyemeza.

Amakuru yemeza ko mu bindi bikorwa bizajyana n’uruzinduko rwa Perezida Suluhu harimo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi no gusura icyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo, ahazwi nka Kigali Special Economic Zone.

Ni agace karimo inganda zikomeye nka AZAM itunganya ifarini n’ibindi biribwa birimo imitobe, ifite ibikorwa bikomeye muri Tanzania.

Bijyanye n’uburyo bumaze kumenyerwa, urwibutwo rwa Jenoside rwa Kigali ntabwo ruzakira abarusura basanzwe kuri uyu wa Kabiri, kubera uruzinduko rw’uriya mucyacyubahiro.

Ubuyobozi bwarwo bwatangaje buti “Ku nshuti zacu n’abashyitsi, twifuje kubamenyesha ko ejo ku wa Mbere tariki 2 Kanama ruzaba rufunze. Tuzasubukura imirimo ku wa Kabiri tariki 3 Kanama. Tubashimiye uburyo mubyakiriye.”

 

To our friends and visitors, we wish to inform you that the memorial will be closed tomorrow, Monday 2 August. We will re-open on Tuesday, 3 August. Thank you for your understanding.

— Kigali Genocide Memorial (@Kigali_Memorial) August 1, 2021

Taarifa yamenye ko ari icyemezo cyafashwe kubera ko Perezida Suluhu azasura uru rwibutso.

Iyo u Rwanda rwakiriye abayobozi bakomeye, kubasobanurira amateka yaranze ibihe byabanjirije Jenoside birimo uko yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa ndetse n’ibihe byayikurikiye birimo guhangana n’ingaruka zayo, ni bimwe mu bikunze kuba ku murongo wa gahunda zabo.

Umuyobozi uheruka mu Rwanda ni Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, na we akaba yarasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse ahavugira ijambo yemereyemo uruhare rw’icyo gihugu mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Icyo gihe nabwo urwibutso rwari rwafunzwe ku bantu basanzwe.

To our friends and visitors, we wish to inform you that we will be closed tomorrow morning Thursday 27 May 2021. We will reopen from 2pm.
Thank you for your understanding.

— Kigali Genocide Memorial (@Kigali_Memorial) May 26, 2021

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali nirwo runini kurusha izindi mu gihugu.

Ruruhukiyemo imibiri isaga 250,000 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rukaba ahantu ho kwigira amateka akomeye igihugu kimaze kunyuramo.

Rwubatswe guhera mu 1999, rutangira gushyingurwamo mu mwaka wa 2001.

 

TAGGED:featuredJenosideSamia Suluhu HassanUrwibutso rwa Jenoside
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Pegasus Yahagaritswe Mu Bihugu Bimwe
Next Article Imodoka Yahiriye I Rugende Polisi Iyirinda Gukongoka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?