Maurice Mugabowahunde uyobora Intara y’Amajyaruguru ashima abaturage bitabira gutera ibiti, agasaba n’abandi kubigana.
Yabivugiye mu gikorwa cyo gutera ibiti cyabereye mu Karere ka Burera, ubwo haterwaga ibiti 10000 by’imbuto.
Byatewe n’ubuyobozi bw’inzego z’umutekano zikorera mu Ntara y’amajyaruguru, ubuyobozi bw’Intara, inzego z’ibanze n’abaturage, bikaba byaratewe kuri hegitari 40 (ha) buherereye mu Mudugudu wa Bisaga, Akagari ka Gashoro, Umurenge wa Rwerere.
Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru bwa Mugabowagahunde Maurice yashimye kandi uruhare rw’inzego z’umutekano k’ubufatanye zigaragaza mu gushyigikira ibikorwa by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Ati: “Ibikorwa nk’ibi ni ibyo kwitabwaho kugira ngo bizaduhe umusaruro twifuza, tubonereho gushimira inzego z’umutekano zagize uruhare muri iki gikorwa natwe tuzizeza ko tuzagumya gufatanya mu gusigasira umutekano.”

Yasabye abaturage kurangwa n’ubwitange nk’uko bigaragara ku nzego z’umutekano.
Avuga ko mu kuzigana, hazabaho kwihutisha iterambere bikanimakaza umutekano.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera Mukamana Soline yibukije abaturage bitabiriye iki gikorwa cyo gutera ibiti bizafasha mu iterambere ry’ahazaza bityo abasaba kubibungabunga.
Ati: “Dushimire abagize uruhare bose kugira ngo ibi biti biterwe Icyo dusabwa nk’abaturage ni ukubyitaho kugira ngo bizaduhe umusaruro ukwiye mu bihe bya vuba.”
Abaturage bitabiriye iki gikorwa bongeye kwibutswa uruhare rwabo mu mutekano bityo basabwa gukomeza gukorana n’inzego mu gukumira no kurwanya ibyaha ndetse n’ibibazo bibangamira imibereho myiza.
Ubuhaname bw’Intara y’Amajyaruguru bituma kuyiteraho amashyamba biba ngombwa kuko bikumira isuri n’inkangu


