Mu rwego rwo kwihaza kuri Lisansi na Petelori, Leta y’u Rwanda irashaka kubaka ibigega byinshi bishobora kubika Litiro miliyoni 334 mu gihe ibyari bisanzweho byabikaga Litiro miliyoni 66.4 zonyine.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Godfrey Kabera niwe watangaje ibi, akemeza ko bizakorwa mu kwirinda kuzabira ibi bisukika by’ingengi mu bucuruzi.
Ati: “Ibigega byo kuzigama ibikomoka kuri peteroli dufite ubu mu gihugu, bifite ubushobozi bwo kuzigama ibikomoka kuri peteroli byakoreshwa mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa, bingana na litiro Miliyoni 66.4”.
Yemeza ko ahanini ikibazo cy’ubushobozi buke bwo kuzigama ibikomoka kuri peteroli giterwa n’ububiko n’ibigega bidahagije.
Intego yarwo ni ukureba uko litiro zihunikwa zakwiyongera.
Asobanura iby’uyu mushinga w’itegeko rihindura Itegeko no 36/2015 ryo ku wa 30/06/2015, rikanashyiraho amahoro kuri lisansi na mazutu agenewe gushyiraho ibigega bizigama ibikomoka kuri peteroli, Kabera avuga ko rigamije gutera inkunga ibikorwa byo kwagura ibigega bizigama ibikomoka kuri Peteroli.
Hagati aho igipimo cy’amahoro kuri lisansi na mazutu cyarazamuwe kivanwa ku Frw 32.73 gishyirwa Frw 50 kuri litiro, nk’uko biri mu ngingo ya mbere y’iri tegeko.
Minisitiri Kabera avuga ko ibigega biteganywa kubakwa ahagenwe ubutaka i Rusororo kandi bikazubakwa ahantu hadatuwe n’abaturage, kugira ngo bitazababangamira ndetse bikaba byabagiraho ingaruka.
Nta mubare w’ibigega bizubakwa yavuze ndetse n’ingengo y’imari bizatwara.
Minisitiri Kabera yavuze ko biteganyijwe ko izi mpinduka zizagira ingaruka nke ku biciro bya lisansi na mazutu, aho biziyongeraho Frw 18 gusa kuri litiro.
Yemeza ko izi mpinduka zizatuma haboneka amafaranga y’inyongera, angana na Miliyari Frw 5 buri mwaka.
Ati: “Izi ngaruka zishobora kuzarangira mu gihe ibiciro bya peteroli ku Isi byakomeza kugabanuka”.
Minisitiri Kabera yavuze ko ibigega Leta ifite byose bikora, ibidakora hazasuzumwa impamvu yabyo.