Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hadutse COVID-19 yandura vuba kurusha iya mbere
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Hadutse COVID-19 yandura vuba kurusha iya mbere

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 December 2020 3:13 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ibihugu by’u Bubiligi, u Buholandi n’u Budage byabujije indege zituruka mu Bwongereza kugwa ku bibuga byabyo kukomuri kiriya gihugu havugwa ubwoko bushya bwa COVID-19 kandi bwandura vuba.

Amakuru y’ubu bwoko bushya bwa COVID-19 yatangajwe na Leta y’u Bwongereza, ivuga ko bufite umuvuduko munini wo kwanduza abantu.

Igihugu  cya mbere cyabujije indege zo mu Bwongereza kugwa ku bibuga byacyo ni u Buholandi.

Indege zituruka muri Afurika y’Epfo nazo ntizemerewe kugwa mu Buholandi.

Ububiligi bwabujije na gari ya moshi ziva mu Bwongereza kujya muri kiriya gihugu.

Abaturage b’u Bwongereza muri iki gihe bari muri Guma mu Rugo iherutse kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri.

Ibya kiriya cyorezo gishya cya COVID-19 byemejwe n’Umunyamabanga wa Leta mu Bwongereza  ushinzwe ubuzima witwa Matt Hancock.

Yabwiye SkyNews ko kiriya cyorezo kiri kwandura vuba kandi ko ari icyo kwitondera cyane.

Matt ati: “ Ni icyorezo kizatugora gucunga kuko cyandura vuba kereka tugize amahirwe abantu benshi bagakingirwa vuba.”

Hari umukozi muri rwego rw’ubuzima witwa Susan Hopkins uvuga ko kiriya cyorezo cyandura ku gipimo cya 70% mu gace kigezemo.

Ibihugu byinshi mu Buraiyi biri gushyira abaturage muri Guma mu Rugo byanga ko bakongera kwibasirwa na COVID-19.

TAGGED:COVID-19featuredIcyorezoUbwongereza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuyobozi wa Croix-Rouge y’u Rwanda ‘avugwaho’ imikorere mibi
Next Article Ibyo Perezida Kagame ashobora kugarukaho mu ijambo ari bugeze ku Banyarwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abavandimwe Alicia Na Germaine Bakoze Indirimbo Bizeyeho Byinshi

Kubaka Urugomero Rwa Nyabarongo Bizatuma Havuka Ikiyaga Kizakora Ku Turere 8

Nyagatare: Batashye Isoko Risakaye Bari Barifuje Igihe Kirekire

Urwibutso Rwa Jenoside Yakorewe Abayahudi Baruhumanyije

Drones Zigiye Gukoreshwa Mu Kurwanya Imibu Yo Mu Bugesera

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Rwandair Yaguze Izindi Ndege Ngari 

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Rwamagana:Uwahoze Ari Umunyamakuru Wa Radio Agiye Kwishingira Iye

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Perezida Wa Palestine Yimwe Visa Yo Kuzajya Muri Amerika Mu Nama Ya UN

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?