Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hadutse ‘Ubundi Bwoko’ Bwa COVID-19
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

Hadutse ‘Ubundi Bwoko’ Bwa COVID-19

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 May 2021 1:15 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abahanga bo muri Vietnam babonye ko muri kiriya gihugu hadutse ubundi bwoko bushya bwa COVID-19. Ni ubwoko buhuje ubwadutse mu Bwongereza no mu Buhinde.

Ni ibitangazwa na bimwe mu binyamakuru bya Leta  byo muri kiriya gihugu cyane cyane ibikorera mu Murwa mukuru Hanoi.

Kugeza ubu muri kiriya gihugu  hamaze kubarurwa abantu 6,700 banduye COVID-19 muri rusange, muri bo abagera kuri 46 bapfuye kandi abenshi muri bo banduye muri Mata, 2021.

Minisitiri w’ubuzima muri kiriya gihugu witwa  Nguyen Thanh Long niwe watangaje ibya buriya bwandu.

Bwana Nguyen Thanh Long yavuze ko buriya bwoko bushya bwa COVID-19 bwandura vuba kubera ko agakoko kayitera kiyongera cyane mu muyaga bigatuma yandura vuba.

Ikindi ni uko hirinzwe gutangazwa umubare w’abantu babaruye babasangana bwandu bushya.

Vietnam iri mu bihugu byashimirwaga uko byarinze ababituye kwandura kiriya cyorezo.


Vietnam ni igihugu gituwe n’abaturage baruta aba Congo-Kinshasa kandi yo iruta Vietnam inshuro zirenga 50. Gihana imbibi n’u Bushinwa ahakomotse COVID-19 bwa mbere.

Bimwe mu bintu byagifashije ni uko abantu bagaragayeho buriya bwandu bashyizwe mu kato kandi bakakamaramo igihe kirekire.

Ikindi ni uko abantu babujijwe kwegerana aho baba bari hose.

Ubwoba bw’uko kiriya cyorezo cyakwica bensho, bwatumye  ubutegetsi bufata ingamba zikomeye zirimo no gufunga za restaurants, aho banywera ikawa, aho batunganyiriza imisatsi, aho bagororera ingingo n’ahandi.

Vietnam ituwe n’abaturage miliyoni 97, muri bo miliyoni imwe nibo bakingiwe

Reuters ivuga abategetsi ba Vietnam bari gukora uko bashoboye ngo igihugu kibone inkingo zihagije.

Muri iki gihe hari inkingo miliyoni ebyiri zibitswe zitegerejwe kuzaterwa abaturage.

Kiriya gihugu kibitse inkingo zo mu bwoko bwa Oxford/AstraZeneca.

Hari amakuru avuga ko hari izindi nkingo miliyoni 30  zo mu bwoko bwa vaccine Pfizer/BioNTech kiriya gihugu cyatumije.

Abategetsi b’iki gihugu kandi bari kuganira n’ab’u Burusiya ngo barebe niba bazabaha Sputnik V.

Vietnam iri no gukora uko ishoboye ngo ibe yakorera ku butaka bwayo inkingo za kiriya cyorezo.

TAGGED:COVID-19featuredInkingoVietnam
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article ‘Imiterere N’Imikorere’ Ya Polisi Y’U Burundi
Next Article Umucamanza W’I Nyamagabe Yafunzwe Akurikiranyweho Ruswa ya Frw 30 000
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?