Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hadutse Ubwoko Bushya Bwa COVID-19
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Hadutse Ubwoko Bushya Bwa COVID-19

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 August 2023 9:52 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abakozi b’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, bafatanyije n’abahanga bo muri Amerika bari kwiga imiterere y’ubwoko bushya bwa COVID-19 bumaze kugaragara muri Amerika, Israel no muri Denmark.

Ni ubwoko bise BA.2.86.

Ubu bwoko bwifitemo ubushobozi bwo kwanduza abantu benshi kandi vuba, ubwo bushobozi bukaba bushingiye kuri kimwe mu bigize iriya virusi(protein) kitwa Spike.

Mu nyandiko OMS yaraye isohoye ivuga kuri ubu bwandu; handitsemo ko ahantu iriya virusi imaze kugera ari muri Israel, Denmark no muri Amerika.

Ya Protein yitwa Spike niyo iha imbaraga iriya virusi kugira ngo ishobore kwinjira mu mubiri w’umuntu imumunge.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima rivuga ko abakozi baryo bari gukorana n’inzego z’ubuzima zo mu bihugu byagaragayemo buriya bwandu kugira ngo bahangane nabwo kandi bakumire ko bwakomereza no mu bandi batarandura.

Ku rukuta rwa X( yahoze ari Twitter) rwa OMS handitsweho ko ‘imiterere y’iriya virusi itaramenyekana neza’ ariko ko abahanga bari gukorana ngo bayimenye bityo batange inama zo kuyikumira.

Muri iki gihe, hari ubwoko butatu bwa COVID-19 buri gucungirwa hafi n’abahanga ba OMS.

Ubwo ni  XBB.1.5, XBB.1.16 na EG.5.

OMS ivuga ko ikibabaje kugeza ubu ari uko ibihugu hafi ya byose ku isi byatereye iyo, byumva ko COVID-19 yarandutse burundu.

Ibi biha icyuho ubwandu bushya kandi ngo hari abantu buhitana ariko ntibabimenye cyangwa ngo babyiteho.

Abahanga bavuga ko niba isi idakangutse ngo yongere ifate COVID-19 nk’ikibazo kiyugarije, mu minsi iri imbere( ya vuba cyangwa ya kera), ibintu bishobora kuzasubira irudubi.

 

TAGGED:COVID. UbwandufeaturedOMSVirusi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Xi Jinping Agiye Gusura Afurika Y’Epfo
Next Article Abatuye Mu Manegeka Y’i Kigali Baraburirwa Kuhava Inzira Zikigendwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nzanywe No Guhanga Udushya- Umuyobozi Mushya Wa Airtel Rwanda 

Madagascar: Ingabo Zafashe Ubutegetsi 

Hateranye Inama Y’Abajyanama Ba Perezida Kagame

Njozi: Indirimbo Nshya Ya Element Yatunganyijwe N’Usanzwe Ukorana Na Diamond

Intumwa Za DRC N’Iza AFC/M23 Zongeye Kuganirira i Doha

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Imikino Ya NBA Igiye Gusubukurwa Mu Bushinwa

You Might Also Like

IkoranabuhangaImibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Rwanda: Ababyeyi Baraburirwa Ngo Barinde Abana Ibibi Bya Interineti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Ingabire Immaculée Agiye Gushyingurwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Hamas Iherutse Guhura Mu Ibanga N’Intumwa Za Amerika Kubera Kudashira Amakenga Israel

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Yasinyanye N’Abarabu Amasezerano Yo Kubaka Gaza Nshya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?