Kuri Minisiteri y’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, hatangarijwe ko hari filimi igiye gukorwa ngo yibutse abantu ibyabereye mu Bisesero mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugendo rwo kwiyunga no kwiyubaka.
Umuyobozi waza filime w’Umunyafurika y’Epfo Mandla Dube, wegukanye ibihembo bitandukanye muri uyu mwuga yatangaje umutwe iyi filime izaba ifite ari wo The Battle of Bisesero, filime ndende iteganyijwe gutangira gukinwa mu Rwanda mu mezi ya Mata–Gicurasi 2026.
Yabitangaje ari kumwe n’umukinnyi wa filime w’icyamamare ufite inkomoko mu Bwongereza na Nigeria, Wale Ojo, akaba yaragize uruhare mu gutegura iyi filime no mu kuzayikina.

“The Battle of Bisesero” yayobowe na Mandla Dube, ikazavuga inkuru mpamo y’ubwitange bw’Abatutsi bishyize hamwe i Bisesero mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagahangana n’Interahamwe zashakaga kubamara.
Filime izibanda ku nkuru y’umugabo wahabaye intwari Aminadabu Birara, wari umuyobozi wubahwaga mu muryango nyarwanda, wateguye imwe mu migambi ikomeye kandi y’ubutwari yo kwirwanaho mu gihe cya Jenoside, ndetse ikanagaragaza ubuzima bw’umukobwa we Epiphanie, ari na we inkuru ishingiyeho ahanini.
Mu gihe cy’iminsi hafi ijana, Abatutsi ibihumbi n’ibihumbi bahungiye mu misozi ya Bisesero, aho Birara yayoboye urugamba rwuzuyemo ubutwari bwo kwirwanaho bakoresheje intwaro gakondo, amabuye n’ubundi buryo kandi bahangana n’ingabo zari zifite intwaro zikomeye.
Mu bantu bagera ku bihumbi 50 bahahungiye, abatarenze igihumbi ni bo barokotse.
Iyi nkuru ikomeje kuba imwe mu z’ingenzi ariko zitavuzwe bihagije ku mateka yo kwirwanaho kw’abantu benshi mu gihe cya Jenoside.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi Sandrine Umutoni nawe agira ati: “The Battle of Bisesero izaivuga ku gice cy’ingenzi cy’amateka yacu, ikazabika urwibutso kandi ikubaha ubutwari bw’abarwanyije Jenoside. Turashimira itsinda rikora kuri iyi filime kubera guteza imbere inkuru zivugwa mu buryo buboneye no gutanga umusanzu mu iterambere ry’urwego rw’ubuhanzi mu Rwanda.”
Iyi filime izaba uburyo bwo kungurana ibitekerezo hagati y’urubyiruko n’abakuze ku gaciro k’ubuzima no ku bushobozi bw’umuryango nyarwanda bwo kwihangana.
Agaruka kuri uyu mushinga, umuyobozi wa filime Mandla Dube yagize ati: “Kugirirwa icyizere cyo kuyobora The Battle of Bisesero ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni inshingano ikomeye cyane kandi ni icyubahiro gikomeye. The Battle of Bisesero ni urwibutso. Ni igikoresho cy’uburezi. Ikirenze byose, ni umusanzu wacu ku isezerano rya ‘Ntibizongere Ukundi’, isezerano rishobora gusigasirwa gusa ari uko isi itibagiwe ibyabaye. Numva nishimiye cyane kwemererwa kuba umwe mu bagize umuryango nyarwanda kandi nshimira icyizere mwangiriye. Nzayobora iyi filime mu bwitonzi n’ubunyangamugayo bikwiye. Iyi si inkuru umuntu ahitamo kuvuga uko ashatse; ni inshingano umuntu ahamagarirwa gusohoza.”
Umukinnyi mukuru muri yo Wale Ojo, uzakina ari Aminadabu Birara, yongeyeho ati: “Ni ingenzi cyane kuvuga inkuru ya Aminadabu Birara. Ubutwari bwe n’ubushake bwe bwo kurengera abantu be ni ikimenyetso cy’ubutwari nyabwo mu mateka. Kuba ari intwari itaramenyekana bihagije, bituma uyu mushinga urushaho kugira agaciro.”
Asanga inkuru ya Birara n’abaturage ba Bisesero ari inkuru Abanyarwanda badakwiye na rimwe kwibagirwa.
Umuhanga mu gutegura filime witwa Richard Hall nawe yagize ati: “Ni ngombwa kuvuga iyi nkuru by’umwihariko kugira ngo inkuru ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 ikomeze kumvikana kandi ibe nshya ku bisekuru bishya. Kandi kuba Mandla na Wale ari bo bayoboye uyu mushinga, bituma Abanyafurika bavuga inkuru z’Abanyafurika mu buryo nyabwo kandi bwimbitse.”

Iyi filime imaze imyaka irenga itatu itegurwa, ikaba izaba ishingiye ku bushakashatsi bwimbitse, gusura ahabereye amateka i Bisesero, no kuganira n’abarokotse Jenoside.
Yatekerejwe nk’umushinga uzashingira cyane ku Rwanda, hibandwa k’ugukorana n’abakozi n’abahanzi bo mu gihugu, kimwe n’abakinnyi bo muri Afurika no ku rwego mpuzamahanga.
Hagati aho, mu Rwanda hari hamaze iminsi habera amahugurwa agenewe abahanzi ngo banonosore ubumenyi bwabo mu gukora filime.
Yabereye i Kigali kuva ku itariki ya 9 kugeza ku ya 12 Mutarama 2026, ayobowe na Mandla Dube na Wale Ojo ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi (MOYA) binyuze mu Biro bishinzwe Guteza Imbere Ubumenyi (Skills Office).
Yitabiriwe n’abarenga 60 b’abahanzi nyarwanda barimo abagitangira n’abafite uburambe, bahabwa amahugurwa akomeye mu gukina filime, kuyobora filime no kubara inkuru, bikaba biri mu mugambi mugari w’iyi filime wo guteza imbere sinema nyarwanda mu gihe cy’itunganywa ryayo na nyuma yaryo.
Bisesero ni agace gaherereye mu Burengerazuba bw’u Rwanda, mu karere ka Karongi (cyera hari ku Kibuye), ku misozi iri mu cyaro hafi y’ikiyaga cya Kivu.
Ni ahantu hazwi cyane ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kubera ko ari ho habereye ubwirinzi bukomeye bw’abaturage bari bahungiye ku misozi bashakaga kwirinda abasirikare n’Interahamwe zashakaga kubamara kubera Jenoside.
Ifoto ubanza: Amashusho y’Abatutsi bo mu Bisesero


