Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hagiye Kwibukwa Abatutsi Bazize Jenoside Bitazwi Aho Baguye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Hagiye Kwibukwa Abatutsi Bazize Jenoside Bitazwi Aho Baguye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 June 2022 1:35 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagasigara bonyine mu muryango bashinze itsinda bise Imena Family ryihaye intego yo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside ariko batigeze bashyingurwa kuko bitazwi aho baguye.

Abo mu Muryango Imena Famiy bashyizeho imvugo yo kwibuka Abatutsi bitazwi aho baguye bise ‘Ndi Ijwi Ryawe Wowe Ntazi Aho Waguye.’

Ku Cyumweru taliki 03, Nyakanga, 2022 nibwo abagize Imena Family bazibuka Abatutsi bitazwi aho baguye.

Bazibukirwa ku rwibutso rwa Kigali ruri  mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Umwe mu banyamuryango ba Imena Family witwa Joseph Rucamumihigo yabwiye Taarifa ko kugira ngo bashinge uriya muryango byatewe n’uko basanze hari Abatutsi batashyinguwe ngo ababo bajye babashyira indabo.

Kuba badashyinguwe byatewe n’uko bitazwi aho baguye.

Ubusanzwe hari indi miryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yibuka  abazize ibintu byihariye urugero nk’abajugunywe mu nzuzi n’imigezi( Dukundane Family), Umuryango GAERG wibuka imiryango y’Abatutsi yazimye n’indi miryango yibuka Abatutsi baguye mu bice runaka by’u Rwanda nk’abaguye Kinazi, ku Mayaga n’ahandi.

Ku rundi ruhande, hari Abatutsi bishwe kugeza n’ubu abantu bakaba batazi aho baguye.

Amwe mu mazina y’Abatutsi batigeze bashyingurwa. Kuyandika bituma batazibagirana

Imiryango myinshi yarazimye hari n’imiryango yarokotsemo umuntu umwe.

Abarikotse  ari umwe umwe, barihuje bakora Imena Family biha intego yo kwibuka Abatutsi bitazwi aho baguye.

Bamwe bakeka ko imiryango yabo yaba ikiriho kuko batigeze babona imibiri yabo ngo bayishyingure mu cyubahiro.

Abanyamuryango ba Imena Family basaba IBUKA na MINUBUMWE ko hazakorwa ibarura ry’Abatutsi bitazwi aho baguye, amazina yabo akandikwa ku mabuye yabugenewe kugira ngo bajye bibukwa.

Amazina yabo kandi ni ngombwa ko yandikwa mu bitabo bisanzwe no mu buryo bw’ikoranabuhanga kugira ngo batazazima na rimwe.

Mu rwego rwo kugera kuri iyi ngingo, abanyamuryango ba Imena Family bubatse inkuta z’amabuye ku rwibutso rwa Kigali ruri ku rwibutso rwa Gisozi zanditseho amazina y’Abatutsi bazize Jenoside ariko bitazwi aho baguye.

Ahandi barwubatse ni ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri mu Murenge wa Rusiga mu Karere ka Rulindo.

Igikorwa cyo kwibuka Abatutsi bitazwi aho baguye mu mwaka wa 2022 kizabera ku rwibutso rwa Gisozi mu Karere ka Gasabo taliki 03, Nyakanga, 2022.

Guhera saa yine( 10h00am) za mu gitondo.

Joseph Rucamumihigo
Mama Mariya Yohani umwe mu babyeyi bakuru ba Imena Family
TAGGED:AbatutsifeaturedGisoziImenaJenosideRulindo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article CANAL+ Rwanda Na Rayon Sports Bongereye Amasezerano Y’Ubufatanye
Next Article Umuraperi La Fouine Ari Mu Rwanda Yitegura Igitaramo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mobicash Yabaye Ihagaritswe 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

DRC: Guverinoma Irashaka Kwisubiza Bunagana Kugeza Uvira

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

‘Board Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

Kigali: Umusore Yishe Mugenzi We Amuziza Umukobwa

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Inama Y’Igihugu Y’Umushyikirano Iragarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeUbumenyi Rusange

Mu Isanzure Haba Inyenyeri Zingahe?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Abasora Ipatanti N’Umusoro Ku Nyungu Z’Ubukode Babyihutishe- Komiseri Muri Revenue 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?