Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Malaria yibasira abana kurusha abantu bakuru cyane cyane muri Afurika.

Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya indwara, Africa CDC, cyemeje ko impinja zifite munsi y’ibilo bitanu zizajya zihabwa umuti wa malaria witwa artemether-lumefantrin.

Igeragezwa ry’uyu muti ryakorewe mu bihugu umunani by’Afurika ryagaragaje ko umwana wahawe uriya muti akira iriya ndwara bityo ko ukoreshejwe no mu bana b’ahandi byakora.

Mbere nta muti nk’uwo wabagaho ku bana bari muri iki kigero ahubwo bahabwaga imiti y’abana bigiye hejuru, bigakorwa by’amaburakindi.

Ni uburyo rimwe na rimwe bwateraga abana ibibazo byo kuba bahabwa umuti mwinshi cyangwa muke.

Abana bahabwa umuti uvangwa n’amashereka, ukabamo utuntu duhumura kandi turyohereye ku buryo abana batawucira bawutewe n’uko urura.

Uwo muti wakozwe k’ubufatanye bw’ikigo Novartis n’ikigo Medicines for Malaria Venture (MMV) k’ubugenzuzi bw’Ikigo PAMAfrica consortium.

Ibihugu byakorewemo ririya gerageza ni Burkina Faso, Côte d’Ivoire, Kenya, Malawi, Mozambique, Nigeria, Tanzania na Uganda.

Abagenzuzi mu by’imiti bo mu Busuwisi nibo babaye aba mbere mu kwemeza ko iyo miti iboneye ariko byitezwe ko n’ibindi bigo byo mu bihugu byavuzwe haruguru bizihutira kuwemeza.

Mu buryo bwo gutanga ubufasha ku bana, biteganyijwe ko ikigo Novartis kizagira uruhare mu guha abana uriya muti k’ubuntu.

Imibare ivuga ko abana miliyoni 30 bavukira mu bihugu bigaragaramo malaria byiganje muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu.

Umuyobozi wa Africa CDC witwa Dr. Jean Kaseya avuga ko uriya muti ari ingenzi mu gutuma abana bo muri Afurika bagira ubuzima bwiza.

Iki kigo kivuga ko kizakorana n’ibigo byo mu bihugu birebwa na buriya bufasha kugira ngo byinjize uriya muti muyo bisanzwe bitanga.

Malaria ni indwara yica cyane abana n’abagore batwite bo mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Iterwa n’agakoko bita plasmodium gaterwa n’umubu bita anopheles ukunze kugaragara mu bihugu bigira ubushyuhe bwinshi mu bihe biranga ikirere cyabwo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version