Dr. Jean Damascène Bizimana ushinzwe Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu avuga ko kugeza ubu igipimo cy’uko ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda kiri hafi kuba 100% kuko kigeze kuri 95.3%.
Ndetse mu mwaka wa 2025 iki gipimo cyiyongereyeho 13% nk’uko abyemeza!
Bizimana yabitangarije abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, n’abandi bitabiriye Ihuriro ngarukamwaka rya 18 ry’uwo muryango, ryabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Ugushyingo 2025, avuga ko ubushakashatsi k’ubumwe, ubwiyunge n’ubudaheranwa mu Banyarwanda bukorwa nyuma ya buri myaka itanu.
Mu mwaka wa 2020, ubwo buheruka gukorwa, bwari ku gipimo cya 94.7%; ubu mu mwaka wa 2025 ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 12,300 bo mu ngo 8,100 no mu bigo 4,200 bishinzwe ibintu binyuranye.
Ibibazo 123 nibyo abo bantu babajijwe byatanze isuray’uko ibintu byifashe kandi ababajijwe harimo abagore 52% n’abagabo 48%.
Urubyiruko rwabajijwe ni 47% mu gihe abafite hejuru y’imyaka 35 ari 53%.
Mu babajijwe kandi abize amashuri abanza ni 38%, ayisumbuye 26%, abatarageze mu ishuri ni 21%, abaminuje ni 14% mu gihe abize ubumenyingiro ari 2%.
Dr. Bizimana ati: “Igipimo cy’Ubumwe bw’Abanyarwanda mu mwaka wa 2025 kigeze kuri 95.3%, kivuye kuri 82,3% cyariho mu 2010. Mu mwaka wa 2015 cyari kigeze kuri 92,5%, 2020 cyageraga kuri 94,7%.”
Minisitiri Bizimana yavuze ko igipimo cy’ubudaheranwa nk’inkingi fatizo y’Ubumwe n’Ubwiyunge kiri kuri 90.8%.
Mu gusubiza, abakorewe ubushakashatsi bangana na 99.1% bemeje ko imiterere y’ubuyobozi buri mu Rwanda idaheza Abanyarwanda, abandi bangana na 99% bemera ko ingamba z’ubukungu z’Igihugu zizirikana ibyiciro by’imibereho bitandukanye by’Abanyarwanda kandi nazo zidaheza.
98.6% bemeje ko u Rwanda rwimakaza umuco w’ibiganiro, gukemura amakimbirane no gufata ibyemezo binyuze mu bwumvikane mu gihe abangan ana 98.1%, bemeje ko abaturage bahagarariwe mu nzego zifata ibyemezo kandi bazibonamo.
Ikindi bavuze no uko ubumwe bw’Abanyarwanda buri kuri 95,6%, ubwiyunge bukaba kuri 95% mu gihe ubudaheranwa buri kuri 90.8%.
Abagera kuri 97% bemeza ko ubuyobozi bw’u Rwanda bwita ku bantu bose nta vangura rishingiye ku bwoko, 96% bemeza ko urubyiruko rukwiye kwigishwa amateka naho abangan ana 93% bemeza ko Abanyarwanda bose bahabwa amahirwe angana ku byiza by’igihugu cyabo.
Ku bijyanye n’ibyasenye ubumwe bw’Abanyarwanda 93%, bemeza ko byagizwemo uruhare n’amashyaka arimo Parmehutu na APROSOMA, 93% bemeza MDR, 93% bemeza ko intiti n’injijuke zagize uruhare mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe 88% bemeje ko urubyiruko rwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubushakashatsi bwa MINUBUMWE bugaragaza ko ibifasha kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda ari ubutwari no gukunda igihugu biri kuri 98.7%, imigenzo, imyemerere n’imiziririzo ku gipimo cya 97,9%, isano Abanyarwanda biyumvanamo iri ku kigero cya 96%, indangagaciro zikaba ku kigero ku 95.9% n’aho amasomo Abanyarwanda bigiye ku ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi akaba ku kigero cya 92,6%.
Imikorere mibi y’amashyaka ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi afite uruhare rwa 91.9%.
Ku bwiyunge naho inkingi ziza imbere ni imibanire myiza ifite 98.5%, kwisanga no kwisanzura mu muryango nyarwanda biri kuri 95.9%, gusangira amateka biri kuri 90.6% naho akamaro ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bikaba ku gipimo cya 99%.
Abakoreweho ubushakashatsi bangana na 100% bemeje ko baterwa ishema no kuba Abanyarwanda, banemeza ko Ikinyarwanda ari inkingi ikomeye ihuza Abanyarwanda, 98% bemeza ko hari ubushake bwa Politiki bwo kubaka ubumwe mu Banyarwanda mu gihe 98% baterwa ishema n’intwari zitangiye igihugu zikabohora igihugu.
Hari kandi kuba igipimo cya 98% baremeje ko gahunda z’uburere mboneragihugu nk’itorero na Ndi umunyarwanda zifite akamaro, 99% bemeza ko Jenoside yateguwe naho 97% bemeza ko ubunyarwanda busumba ikindi cyose umuntu yakwibonamo.