Haracyari Intege Nke Mu Micungire Y’Imari Ya Leta Y’u Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
5 Min Read

Umuryango Transparency International Rwanda (TI-Rwanda) watangaje ku mugaragaro isesengura ryawo rya raporo z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ku bigo byegerejwe abaturage n’Umujyi wa Kigali ku mwaka w’ingengo y’imari warangiye ku wa 30 Kamena 2024.

Ryagaragaje ko hakiriho kandi hiyongera intege nke mu micungire y’imari ya Leta, cyane cyane mu masoko ya Leta, imicungire y’umutungo, no kubahiriza amategeko n’amabwiriza abigenga.

Iri sesengura rishingiye kuri raporo z’ubugenzuzi mu turere 27 twose n’Umujyi wa Kigali, rikaba rigaragaza intege nke mu ikoreshwa ry’ingengo y’imari ziyongereyeho 38%.

Mu mafaranga byavuye kuri miliyari 1,132.027 z’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka wa 2022/2023 zigera kuri miliyari 1,343.853 mu mwaka wa 2023/2024.

Muri icyo gihe kandi, intege nke mu micungire y’umutungo ziyongereyeho 95%, naho izijyanye n’imikoreshereze y’ingengo y’imari ziyongera ku kigero cya 250%, bikagaragaza imikorere idahwitse mu micungire y’umutungo wa Leta.

Ikindi cyagaragajwe nk’igiteye impungenge ni izamuka rikabije ry’amafaranga yakoreshejwe adafite ibisobanuro bihagije.

Yiyongereyeho 355%, agera kuri miliyari 13.354 z’amafaranga y’u Rwanda.

Agize 93% bijyanye n’imikoreshereze y’ingengo y’imari, bigaragaza icyuho gikomeye mu kubazwa inshingano no mu kubika inyandiko z’imari.

Ibindi byagaragajwe muri iri sesengura ni ibi bikurikira:

Kutubahiriza amategeko n’amabwiriza bikomeje kuba intandaro y’intege nke mu micungire y’imari ya Leta, bingana na 63.2% by’ibibazo byose, ni ukuvuga miliyari 1,313.833 z’amafaranga y’u Rwanda.

Hari kandi intege nke mu mitangirwe y’amasoko ya Leta zingana na 40%  bigatuma biba ikibazo gikomeye gikora ku nzego nyinshi;

Ikindi ni imicungire idahwitse y’umutungo, harimo umutungo udakoreshwa n’utabungabungwa neza bigatuma utuma amafaranga y’igihugu akoreshwa nabi.

Amakosamu itangwa ry’amasoko, kwimura abaturage ku mpamvu z’inyungu rusange n’imanza z’amategeko bigira uruhare rukomeye mu guhombya Leta bigatinza inkunga z’imibereho myiza, harimo miliyari 10.322 z’amafaranga y’u Rwanda yatinze gutangwa muri gahunda yo kugaburirira abana ku ishuri.

Iri sesengura kandi ryerekana ko imishinga mu kubaka imihanda, amazi n’isuku, n’ibikorwaremezo by’ubuzima ari yo yahahombeye cyane bitewe ahanini n’ibibazo mu micungire y’amasezerano, igenamigambi, no kutagenzura neza uko ibintu bikorwa.

Nubwo bimeze bityo, raporo igaragaza ko hari ibyakozwe neza.

Ku nshuro ya mbere kuva hatangira ubugenzuzi ku nzego z’ibanze, uturere 19 twageze nibura ku gipimo cya 70% mu gushyira mu bikorwa inama zatanzwe.

Muri rusange, igipimo cyo kuzishyira inama mu bikorwa cyageze kuri 71%, kiva kuri 57.16% mu mwaka wabanje, bikerekana ko gukurikirana no kubazwa inshingano bishobora gutanga umusaruro ugaragara.

Mu ijambo rye, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa TI-Rwanda, Apollinaire Mupiganyi, yashimangiye akamaro ko gushyira mu bikorwa ibyagaragajwe mu bugenzuzi . t

Ati: “Habayeho intambwe nziza mu myaka ishize. Ariko ibibazo tubona uyu munsi si bishya; ni ibibazo bisubiramo, kandi kuba bikigaragara bivuze ko hakwiye ingamba zikomeye, zikomatanyije kandi zirimo kubazwa inshingano kurushaho.”

Yagaragaje ko imicungire myiza y’imari ifite uruhare runini mu miyoborere, agira ati: “Guteza imbere imicungire y’imari ya Leta si igikorwa cya tekiniki gusa, ni ingenzi mu miyoborere. Bisobanuye ko buri faranga ryose ry’umutungo wa Leta rigomba kugira uruhare mu kuzamura imibereho y’abaturage.”

Iri sesengura ryagaragaje ibibazo bikomeye bihuriweho n’inzego zitandukanye.

Intege nke zikomeje kugaragara mu masoko ya Leta no mu micungire y’amasezerano, harimo gutinda gushyira ibintu mu bikorwa ibyemejwe, igenamigambi ridahagije n’imikorere itanoze mu itangwa ry’amasoko.

Umutungo n’amafaranga bidakoreshwa kandi byari byagenwe bitewe n’igenamigambi ridahagije, kubura uburyo bwo kubibungabunga, n’imikoranire idahwitse hagati y’inzego bigira uruhare mu kudindiza iterambere.

Ibindi bibazo ni ugutinda gutanga amafaranga, cyane cyane muri gahunda z’imibereho myiza n’uburezi, kutubahiriza amategeko n’amabwiriza…byose bituma habaho kudakurikiza amahame y’igenwa ry’imari mari no kubura ubunyamwuga mu kubazwa inshingano.

Transparency International Rwanda isaba inzego gukomeza gushyira mu bikorwa inama mu kongera umucyo no kubazwa inshingano mu masoko ya Leta, hubahirizwa amategeko n’amabwiriza.

Ni ngombwa kandi kunoza igenamigambi, gusuzuma imishinga n’imikoranire mu ishoramari rya Leta gushyiraho no gushyira mu bikorwa uburyo bukomeye bwo gucunga umutungo.

Kwihutisha itangwa ry’amafaranga agenewe imibereho myiza n’izindi serivisi za ngombwa nabyo birakenewe.

Ikindi ni ugushimangira imikoranire y’inzego no gusobanura neza inshingano za buri wese mu micungire y’imari ya Leta.

Ifoto: Appolinaire Mupiganyi

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *