Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hari Abafaransa Bashaka Gufasha U Rwanda Guca Abigana Amashusho Y’Abandi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ikoranabuhanga

Hari Abafaransa Bashaka Gufasha U Rwanda Guca Abigana Amashusho Y’Abandi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 June 2021 10:42 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Hari abanyamategeko b’Abafaransa bavuga ko baje gufasha inzego za Leta zirimo n’iz’ubugenzacyaha gukumira no kugeza mu nkiko abantu bigana amashusho( video) yatunganyijwe n’ibindi bigo,  bakabikora ku nyungu zabo, bahenze abaguzi kandi ntibasore.

Abanyamategeko babiri bahagarariye abandi batubwiye ko baje mu Rwanda mu rwego rwo gufasha inzego kumenya amayeri abigana amashusho y’abandi bakoresha( digital piracy), ndetse no kuba bagezwa  mu nkiko.

Abo banyamategeko ni Antoine na Edouard Bloch, bombi bakaba ari Abafaransa bakorera i Paris ku muhanda witwa 67-69 Avenue Victor Hugo.

Mu kazi kabo bavuga ko bakorera muri Afurika, muri Aziya no mu Burayi.

Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 02, Kamena, 2021 bavuze ko basanze ari byiza gukorana n’ibigo byo mu Rwanda kuko n’aho hari iki kibazo n’ubwo kitafata intera ndende nk’uko bimeze ahandi muri Afurika nko muri Bénin, Côte d’Ivoire n’ahandi.

Ikibazo cyo kwiba amashusho no kwiyitirira amashusho kiri ku isi hise.

Bwana Bloch yabwiye Taarifa ko ikibazo gihari ari uko hari abahanga mu ikoranabuhanga bakurura amashusho yafashwe n’ibigo biyagurisha, urugero nka urugero nk’amashusho atangwa n’ikigo cyemewe mu bucuruzi bw’amashusho, bakayacisha kuri murandasi abantu bakayareba kandi bidakwiye.

Kuri bo, ibi ni ubujura bukoresheje ikoranabuhanga.

Ubu bujura bavuga ko buhombya ibyo bigo biba byarashoye imari mu kugura uburenganzira kuri ayo mashusho, kuko ibyo baruhiye hari abandi babibona inyungu batishyuye menshi kandi ba nyiri ibigo bicuruza ariya mashusho batanga imisoro mu gihugu.

Me Edouard Bloch yagize ati: “ Twaje mu Rwanda mu rwego rwo gufasha ibigo biherekanira amashusho kumenya uko  byakwirinda abantu bigana amashusho yabyo bakamenya uko babyirinda. Ikibazo twabonye gihari muri iki gihe ni uko murandasi ibasha abantu benshi kubikora.”

Abajijwe niba abona ari ikibazo gikomeye mu Rwanda k’uburyo rukeneye buriya  bufasha, Me Bloch yavuze ko n’ubwo bitaragera ku ntera ndende, ariko ari ikibazo kuko u Rwanda narwo ruri kuzamuka cyane mu gukoresha murandasi mu ikoranabuhanga ryarwo.

Kuba muri iki gihe kandi hari murandasi byorohereza abantu kwigana amashusho y’abandi.

Abahanga mu by’ikoranabuhanga( ariko barikoresha nabi) bifashisha icyo bita Internet Protocol Television( IPTV) bagafasha abantu kureba ibiganiro bica kuri za Televiziyo runaka kandi ku giciro gito mu gihe abatunganyije ariya mashusho ku bigo bakorera byabahenze.

Hari uburyo bubiri bwo kubyirinda…

Me Edouard Bloch avuga ko kugira ngo za Leta zirinde kiriya kibazo, bisaba ko zishyira mu bikorwa ibintu bibiri.

Abashinzwe ubugenzacyaha bagomba kumenya ko icyo kibazo gihari, bakagihagurukira, bityo bigaca intege abibyishoramo.

Avuga ko we na bagenzi be bakorana na Polisi n’abandi bagenzacyaha mu gukumira no kugenza ababikora.

Ikindi cyakorwa mu guhangana n’iki kibazo ni ugukoresha ikoranabuhanga kugira ngo ubuhanga bariya ‘bagizi ba nabi’ bakura amaronko mu byo bataruhiye, bubone ababukoma mu nkokora.

Ibi bisaba ko abo bahanga babuzwa kubyaza umusaruro ubumenyi bwabo binyuze mu kubuza ibyo bita Internet Protocol (IP) z’ibyuma bakoresha kugira icyo bigeraho.

Ni uburyo bwo gutuma amakuru bariya bantu bigana iby’abandi cyangwa bakabigurisha uko byakabaye batabigurisha ukundi.

Ni ukubashyiriraho imbogamizi zikoresheje ikoranabuhanga.

Aba bagabo bari mu Rwanda gufasha Leta guhangana n’abantu bigana amashusho batavunikiye

Mu Rwanda urugero rutangwa rw’abantu bagurisha amashusho bataruhiye ni abakoresha ikitwa Victory TV.

Iyi Televiziyo ikorera kuri murandasi imaze iminsi yararezwe mu nkiko n’ibigo bigurisha amashusho mu Rwanda biyishinja ko yiba amashusho yabyo ikayagurusha kuri make kandi byo byarasoreye Leta.

Mu Ukwakira, 2020 iyi televiziyo ikorera kuri murandasi yigeze guhagarikwa n’inkiko zo mu Rwanda ndetse n’Urwego ngenzuramikorere rushinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro( RURA).

Icyo gihe yari yararezwe n’ibigo n’amashyirahamwe harimo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burayi (UEFA) ritegura, rikanayobora imikino ya UEFA Champions League na UEFA Europa League, The Football Association Premier League Limited itegura ikanayobora imikino ya English Premier League, hamwe na Canal + International, Umufatanyabikorwa wemewe mu gusakaza amashusho y’iyo mikino mu rurimi rw’Igifaransa.

TAGGED:AbafaransaAbanyamategekofeaturedRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abakinnyi Ba Cricket Ba Uganda Ntibazaza Mu Rwanda Mu Marushwana Yo Kwibuka T 20
Next Article Ntabwo Kugaruka Ku Igifaransa Mu Rwanda Ari Ikibazo Ku Bwongereza-Amb Lomas
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaPolitiki

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ibibera Muri DRC Bitugiraho Ingaruka Mu Buryo Bwinshi- Amb. Ngoga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?