Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hari Abayobozi Muri Guverinoma Bagiye Gusuzumisha Imyotsi Yo Mu Modoka Zabo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ibidukikije

Hari Abayobozi Muri Guverinoma Bagiye Gusuzumisha Imyotsi Yo Mu Modoka Zabo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 November 2025 7:09 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Dr. Bernadette Arakwiye ushiinzwe ibidukikije nawe yagiye gusuzumisha imodoka ye.
SHARE

Kuri uyu wa Gatandatu Tariki 01, Ugushyingo, 2025 hari abayobozi muri Guverinoma y’u Rwanda barimo na Rwema Ngarambe bagiye gusuzumisha ubuziranenge bw’imyotsi imodoka zabo zisohora.

Byakozwe muri gahunda ya Leta y’uko imodoka zose zo mu Rwanda zigomba-mu bihe n’ahantu hatandukanye-kuzajya zisuzumwa ngo harebe niba imyotsi zisohora itanduye cyane ku buryo ituma ikirere cy’u Rwanda cyanecyane icy’Umujyi wa Kigali kirushaho guhumana.

Amafoto yashyizwe kuri X/Twitter na RBA  yerekana ko hagiye yo Minisitiri w’ibidukikije Dr. Arakwiye Bernadette, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo Jean de Dieu Uwihanganye n’umuyobozi w’ikigo Irembo witwa Bimpe Israel.

Aberekana bavugana n’abapolisi bashinzwe gupima ibi binyabiziga babasobanurira uko basanze ibinyabiziga byabo bihagaze, gusa ntituramenya icyo ibipimo byerekanye.

Hari kuwa Gatatu tariki 30, Nyakanga, 2025 ubwo Inama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida Paul Kagame yemezaga ipimwa ry’ibi binyabiziga.

Iyo nama niyo yemerejwemo iteka rya Minisitiri rigena amafaranga y’igenzura ry’irekurwa ry’umwuka ku binyabiziga bikoresha moteri harimo n’amapikipiki.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije, REMA, gisobanura ko umwuka wo mu Rwanda ugaragaramo utuvungunyukira twa PM2.5, iki kikaba ikinyaburatabire kiva mu binyabiziga, kikagira ingaruka ku buzima bwa muntu.

Utwo tunyabutabire tutagaragarira ijisho tugera mu bihaha no mu miyoboro y’amaraso, bigatera indwara z’ubuhumekero n’iz’umutima.

Zimwe muri izo ndwara ni cancer  n’indi ifata mu mihogo no m buhaha bita Asthma.

Imibare igaragaza ko mu binyabiziga biri mu  Rwanda, moto zihariye 47% mu gusohora imyuka ihumanya ikirere.

Ni kimwe mu byatumye hatangira gushyirwaho ingamba zo gushishikariza abantu gukoresha moto zikoresha amashanyarazi.

Ibindi bituma umwuka uhumana bitari ibinyabiziga, ni imashini zikoreshwa mu gutunganya amashanyarazi n’ibindi nko gutwika nyiramugengeri cyangwa amakara, hakiyongeraho n’inganda ziri kubakwa ari nyinshi hirya no hino.

Rumwe muri zo ni SteelRwa rw’i Rwamagana ruherutse gufungwa na REMA kuko aho rukorera i Rwamagana ruzamura imyotsi myinshi yangiza umwuka abahatuye bahumeka.

TAGGED:featuredIbyukaIkirereimodokaPolisiRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu
Next Article DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mobicash Yabaye Ihagaritswe 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

DRC: Guverinoma Irashaka Kwisubiza Bunagana Kugeza Uvira

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

‘Board Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

Kigali: Umusore Yishe Mugenzi We Amuziza Umukobwa

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Inama Y’Igihugu Y’Umushyikirano Iragarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeUbumenyi Rusange

Mu Isanzure Haba Inyenyeri Zingahe?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Abasora Ipatanti N’Umusoro Ku Nyungu Z’Ubukode Babyihutishe- Komiseri Muri Revenue 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?