Hari Abayobozi Muri Guverinoma Bagiye Gusuzumisha Imyotsi Yo Mu Modoka Zabo

Bimpe na Rwema ubwo bari baganiraga n'abapolisi bashinzwe uyu murimo.

Kuri uyu wa Gatandatu Tariki 01, Ugushyingo, 2025 hari abayobozi muri Guverinoma y’u Rwanda barimo na Rwema Ngarambe bagiye gusuzumisha ubuziranenge bw’imyotsi imodoka zabo zisohora.

Byakozwe muri gahunda ya Leta y’uko imodoka zose zo mu Rwanda zigomba-mu bihe n’ahantu hatandukanye-kuzajya zisuzumwa ngo harebe niba imyotsi zisohora itanduye cyane ku buryo ituma ikirere cy’u Rwanda cyanecyane icy’Umujyi wa Kigali kirushaho guhumana.

Amafoto yashyizwe kuri X/Twitter na RBA ni umuyobozi w’ikigo Irembo witwa Bimpe Israel.

Aberekana bavugana n’abapolisi bashinzwe gupima ibi binyabiziga babasobanurira uko basanze ibinyabiziga byabo bihagaze, gusa ntituramenya icyo ibipimo byerekanye.

Hari kuwa Gatatu tariki 30, Nyakanga, 2025 ubwo Inama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida Paul Kagame yemezaga ipimwa ry’ibi binyabiziga.

Iyo nama niyo yemerejwemo iteka rya Minisitiri rigena amafaranga y’igenzura ry’irekurwa ry’umwuka ku binyabiziga bikoresha moteri harimo n’amapikipiki.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije, REMA, gisobanura ko umwuka wo mu Rwanda ugaragaramo utuvungunyukira twa PM2.5, iki kikaba ikinyaburatabire kiva mu binyabiziga, kikagira ingaruka ku buzima bwa muntu.

Utwo tunyabutabire tutagaragarira ijisho tugera mu bihaha no mu miyoboro y’amaraso, bigatera indwara z’ubuhumekero n’iz’umutima.

Zimwe muri izo ndwara ni cancer  n’indi ifata mu mihogo no m buhaha bita Asthma.

Imibare igaragaza ko mu binyabiziga biri mu  Rwanda, moto zihariye 47% mu gusohora imyuka ihumanya ikirere.

Ni kimwe mu byatumye hatangira gushyirwaho ingamba zo gushishikariza abantu gukoresha moto zikoresha amashanyarazi.

Ibindi bituma umwuka uhumana bitari ibinyabiziga, ni imashini zikoreshwa mu gutunganya amashanyarazi n’ibindi nko gutwika nyiramugengeri cyangwa amakara, hakiyongeraho n’inganda ziri kubakwa ari nyinshi hirya no hino.

Rumwe muri zo ni SteelRwa rw’i Rwamagana ruherutse gufungwa na REMA kuko aho rukorera i Rwamagana ruzamura imyotsi myinshi yangiza umwuka abahatuye bahumeka.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version