Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hari Gusuzumwa Ko u Rwanda Rwiteguye Kwakira Irushanwa Mpuzamahanga Rya Handball
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImikinoMu Rwanda

Hari Gusuzumwa Ko u Rwanda Rwiteguye Kwakira Irushanwa Mpuzamahanga Rya Handball

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 March 2025 10:16 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Dr. Adolphe Aremou Mansourou uyobora Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Handball muri Afurika (CAHB) ari mu Rwanda, Yazinduwe no kugenzura niba iki gihugu kiri kwitegura neza kuzakira imikino y’Igikombe cya Afurika izaba mu mwaka utaha wa 2026.

Perezida w’Ishyirahamwe rya Handball mu Rwanda (FERWAHAND), Twahirwa Alfred niwe wamwakiriye amubwira aho iyo myiteguro igeze.

Niba nta gihindutse ku ngengabihe ya ririya rushanwa, biteganyijwe ko rizatangira tariki 16 rirangire tariki 31, Mutarama, 2026.

Twahirwa yeretse uriya muyobozi ibibuga bya Handball biri muri BK Arena, inyubako imaze kwamamara muri Afurika kubera gukinirwamo imikino y’amaboko itandukanye.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Yamutembereje no muri Stade Nto ya Remera(Petit Stade), ikaba nayo ahantu heza ho gukinira imikino nka Handball.

Dr. Adolphe Aremou Mansourou yaganiriye kandi n’abakinira ikipe y’igihugu ya Handball batarengeje imyaka 20.

Ikipe y’u Rwanda ya Handball kandi iri kwitegura kuzahagararira Afurika mu irushanwa mpuzamigabane ya ‘IHF Trophy/Intercontinental Phase’, izabera i Kosovo hagati y’itariki ya 12 kugeza ku ya 16, Werurwe,  2025.

U Rwanda rwahawe kwakira Igikombe cya Afurika cy’abakuze nyuma y’uko ruteguye Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 20 ndetse n’icy’Abatarengeje 18 mu mwaka wa  2022 bikagenda neza.

TAGGED:featuredHandballUmukinoUmuyobozi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DRC: Minisitiri W’Intebe Yatangije Ubukangurambaga Burwanya u Rwanda
Next Article Rwanda: Inama Nkuru Y’Ubutabera Yirukanye Burundu Abacamanza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?