Abana bahagarariye bagenzi babo baherutse kubwira abayobozi muri REMA bari babatumiye ngo baganire, ko ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere zituma batajya kwiga. Uw’i Burera yavuze ko iyo ikiraro gicitse, we n’abandi basiba ishuri.
Ndacyayisenga Fabrice w’imyaka 14 wo mu Murenge wa Rugarama, Akarere ka Burera, avuga ko iwabo hakunze kwibasirwa n’imyuzure yangiza ibihingwa n’ibikorwaremezo.
Mu nama nyunguranabitekerezo yahuriyemo na bagenzi be n’abayobozi muri REMA yagize ati: “Iwacu hakunda kugwa imvura nyinshi no mu gihe ahandi hari impeshyi, bigatera imyuzure igasenya ibiraro tukabura uko tujya kwiga”.
Imvura nk’iyo iteza n’imyuzure itwara ibihingwa bityo iwabo bakarumbya.
Mugenzi we witwa Ndayisaba Obed w’imyaka 15 wo mu Karere ka Ruhango asaba ko ibibazo abana bagaragaza byagombye kujya byitabwaho, bikazashingirwaho mu kugena politiki zo kurengera ibidukikije.
Ati: “Ndasaba abayobozi kujya bumva ibitekerezo by’abana mu kugena politiki zigamije kurengera ibidukikije ”.
Abana bagaragaza ko ingaruka nz’imihindagurikire y’ibihe by’umwihariko ku batuye mu bice byibasirwa n’imyuzure n’inkangu, zituma batajya ku ishuri no kubona ibiribwa bihagije bikagorana.
Mu nama bagiranye n’ubuyobozi bwa REMA babusabye ko ibyo byifuzo byazahabwa umwanya mu biganiro bazagirana na bagenzi babo bakora Politiki haba mu Rwanda n’ahandi cyanecyane ko hari Inama mpuzamahanga iri hafi kuzateranira muri Ethiopia iziga kuri iki kibazo.
Abakozi ba REMA basezeranije abo bana kuzabatumikira mu Nama Nyakurika yiga ku Mihindagurikire y’Ibihe (Africa Climate Summit) izabera muri Ethiopia ku wa 08-10, Nzeri, 2025.
Kayishema Christian ushinzwe kwigisha ibirebana n’ibidukikije no guhangana n’ihindagurika ry’ibihe muri REMA yijeje ko ijwi ry’abo bana rizagezwa ku rwego mpuzamahanga kugira ngo hazafatwe imyanzuro ifite aho ihuriye no gukemura ibyo bibazo.
Yabwiye itangazamakuru ati: “Twiyemeje gukomeza kongerera abana ubumenyi bujyanye n’imihindagurikire y’ibihe, kuzageza ibitekerezo byabo mu nama zitandukanye harimo na Africa Climate Summit no guteza imbere uburenganzira bwabo ku bidukikije bisukuye kandi bitanga ubuzima bwiza”.
Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga Urengera Abana (Save the Children), Joanne Musonda nawe asanga abana bafite uburenganzira bwo guhabwa urubuga mu gutanga ibitekerezo no gufata ibyemezo bijyanye no kubungabunga ibidukikije.
Yemeza ko buri mwana akwiye gutegwa amatwi.
Ati: “Buri mwana afite uburenganzira bwo gutegwa amatwi, kurindwa no kugira ubuzima bwiza buzira ingaruka zituruka ku mihindagurikire y’ibihe”.
Asaba abantu guha agaciro ibitekerezo by’abana mu gihe iyo nama iri gutegurwa ndetse bakazakomeza kumvwa no mu zindi nama mpuzamahanga zizakorwa nyuma.
Ubwo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yari i Baku muri Azerbaijan, mu nama ya 29 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe (COP29) mu mwaka wa 2024, yavuze ko u Rwanda rwifuza ko isi ishyiraho intego nshya zihuriweho mu bijyanye n’ishoramari ryo kurengera ibidukikije.
Yavuze ko ibyo bikwiye kubaho mu buryo bufatika cyanecyane amafaranga agashyirwa mu bikorwa byo gushyigikira abahuye n’ibihombo biterwa n’ingaruka z’ibihe no gusana ibyangiritse bikajyana n’ingamba zifatika zo kurwanya imihindagurikire y’ibihe.
Inama abana basabiyemo ko ijwi ryabo ryahabwa agaciro mu kurengera ibidukikije yahurije hamwe abayobozi mu nzego zitandukanye n’abana barenga 70 bo mu Turere twa Musanze, Burera, Ruhango, Nyarugenge, mu Nkambi y’impunzi ya Mahama( Kirehe) na Gashora(Bugesera).
Ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zikomeje kwiyongera ku isi aho ibihugu bimwe byibasirwa n’ubushyuhe bukabije, ibindi bikazahazwa n’imyuzure, inkubi, amapfa, inkongi n’ibindi.
Ifoto: Imvaho Nshya