Niwitegereza ukabaza n’abandi bamaze igihe mu muziki wo mu Rwanda rwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi uzasanga nta mukobwa w’umu producer w’umuziki uri mu Rwanda cyangwa ngo abe yarigeze gukora kariya kazi nyuma kamunanire bigire inzira.
Abasanzwe bakora aka kazi bavuga ko biterwa n’uko nta mukobwa uzi gucuranga ibyuma byinshi bya muzika bityo ko ntawe ushobora gutunganyiriza umuziki muri studio.
Ibi biratangaje kuko hari abakobwa biga umuziki mu ishuri riwigisha riri mu Rwanda ariko ntibige gucuranga ibyo byuma.
Hafi ya bose biga kuririmba bahogoza, babimenya bakajya mu matsinda bita Band.
Umunyarwandakazi wabikoze[akaza kubireka] aba mu Bwongereza kandi icyo gihe niho yabikoreye.
Taarifa yabajije umwe mu bagabo bamaze igihe batunganya umuziki mu Rwanda witwa Producer Jay P atubwira impamvu.
Amaze igihe muri aka kazi kuko hari abahanzi benshi yatunganyirije indirimbo barimo Rafiki muri Coga Style ye, Miss Jojo, Nsengiyumva François, Alain Muku n’abandi bakunzwe muri iyi minsi.
Kuri we kuba nta mukobwa uri mu Rwanda w’Umu-producer biterwa n’uko babisuzugura.
Yagize ati: “Ndakeka ko biterwa n’uko kugira ngo umuntu abe producer agomba kuba byibura azi gucuranga ibyuma bya muzika bike, yarabaye mu itsinda ririmba, kandi akaba azi icyo twita ‘Arrangement na structure’ y’indirimbo. Aho rero haracyagaragara icyuho mu bakobwa kuko abarangiza kwiga (Nyundo) bahita bajya gukora za Band aho gushyira imbaraga mu bijyanye no gutunganya indirimbo.”
Ikindi avuga gikomeye gituma abakobwa benshi batajya mu byo gutunganya umuziki ni uko usaba gukora amasaha menshi cyane cyane aya nijoro.
Yatubwiye ko byagora umukobwa kujya muri studio saa kumi n’imwe z’umugoroba(5hpm) agakora umuziki kugeza saa munani z’ijoro ari kumwe n’umuhungu w’umuhanzi.
Umukobwa nawe yunga murya Jay P.
Yitwa Mutoni Lanie ni umuhanzikazi wize umuziki ku Nyundo.
Avuga ko impamvu abakobwa batajya mu batunganya umuziki muri studios biterwa n’uko nta bushake babigiramo.
Yatubwiye ati: “Urebye neza usanga abakobwa nta bushake bwinshi babigiramo.”
Mutoni agira bagenzi be inama yo kwiga gutunganya umuziki kuko uwabikora byamuhesha ishema, akumva ko ariwe mukobwa ubikora mu Rwanda kandi bigafasha na bagenzi be kubona mugenzi wabo bisanzuraho akabakorera umuziki.
Ku rundi ruhande ariko hari abakobwa cyangwa abagore bahisemo kujya bavangavanga imiziki, aba ni ba DJs.
Abazwi kurusha abandi ni Anita Pendo, Makeda, Dj Ira, Dj Sonia, Dj Brianne n’abandi.
Akazi ka Producer ni akahe?
Bitangirana n’umuhanzi.
Umuhanzi aricara akandika indirimbo cyangwa akayandikisha. Hari abatazi kwiyandikira indirimbo kandi ni benshi.
Mu bazi kwiyandikira reka dufate rw’ufatwa nk’ikitegererezo witwa Danny Vumbi.
Turi muri 2014, Danny Vumbi afashe ikaramu yanditse indirimbo ayise ‘Ni Danger.’
Arangije ayishyiriye Producer Pastor P ngo ayumve, yumve ko hari ukuntu yayishakira icyo bita beat.
Pastor P azafasha Vumbi gushaka beat bitewe n’uko Vumbi azaririmba, hanyuma P agacuranga akurikije melodie ya Vumbi.
Beat ni cya kintu mwumva kiba kidunda. Ntabwo ashyiramo icyo abonye cyose n’aho abonye hose, ahubwo yumva aho bikwiye ko kijya akakihashyira.
Ibi nibyo bita kujyanisha beat na melodie y’umuhanzi. Melodie ni imiririmbire y’umuntu.
Melody akenshi iba yanditse ku manota abanyamuzika bita solfège.
Nyuma yo gukora ibi( ibyo bita Songwriting), hakurikiraho igice bita Tracking.
Icyo gihe indirimbo iba yuzuye. Niko twabyita.
Nyuma hakurikiraho icyo bita Editing. Aha Producer ashyira ibintu byose ku murongo, akumva niba bifite umujyo umwe, niba nta hantu hari za nyiramubande, ibintu bikorora, ibijwigira, ibirandaga n’ibindi byose bidasobanutse akabikuramo.
Editing igendana na Mixing kugira ngo ibitarimo neza bivanwemo hashyirwe(mix) ibindi bituma indirimbo iba ukuri.
Nyuma haza ikiciro cya nyuma kitwa Mastering. Ni ikiciro cyo kunonosora buri kantu k’uburyo indirimbo iba ishobora gukinwa nta kibazo.
Mastering rero niyo yerekana Producer w’umuhanga kuko abenshi irabananira bakitabaza inshuti zabo.
Ni nayo ahanini yerekana ubuhanga bwa Producer kuko usanga hari benshi batajya bayibasha ugasanga bagiye kubikoresha ahandi.
Urugero aha twavuga ni Producer Element (ntumwitiranye na Clement wa Kina Music).
N’ubwo ariwe wakoze indirimbo zikunzwe muri iyi minsi zirimo iza Bruce Melodie, iza Papa Cyangwe na Igor Mabano( Imbeba) n’izindi nk’Ibibaba ya Danny Vumbi, ariko ntabwo ari we wikorera Mastering ahubwo ajya gukoresha ka Bob Pro.
Ubu buhanga bwose iyo ubwongeyeho n’umwanya bifata utuma ba producers barara ijoro, uhita ubona ko umukobwa wabishobora byamusaba ubutwari buyingayinga ubwa Ndabaga.