Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hari Imvugo Polisi Isanga Zihembera Imyitwarire Iganisha Ku Byaha
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Hari Imvugo Polisi Isanga Zihembera Imyitwarire Iganisha Ku Byaha

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 November 2022 11:22 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

CP Kabera avuga ko muri rusange inzego z’umutekano zikora  neza ndetse bigatuma RGB iziha amanota ari hejuru mu nzego zizerwa n’Abanyarwanda.

Impamvu zibitera zirimo imyitwarire iboneye(discipline), kumvira, gukunda igihugu no kwitanga nyuma hakaza gukorera hamwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko n’ubwo ibintu bimeze gutyo, ikibazo ari uko hari imyitwarire n’imvugo bigaragara ko bishobora guhungabanya umutekano niba ntagikozwe.

Ibyo ngo bishobora guhungabanya umutekano igihugu kifuza kugeraho.

Ibyinshi ngo bikorerwa akenshi ku mbuga nkoranyambaga, bikagaragara ko iyo myifatire ifitanye n’imyitwarire idahwitse.

CP Kabera avuga ko hari ibyo babona nk’ubuyobe buri mu bantu b’ingeri zitandukanye.

Yavuze ko abantu bagera ku 13,000 bari muri za transit centers abenshi babitewe n’ubuyobe bwatumye bitwara uko bidakwiye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko ubusanzwe ubusirimu ari ukora ibyo ushinzwe neza kandi vuba. Ni byo yise ‘smart.’

Yanenze kandi imvugo zimwe z’urubyiruko zirimo ngo ‘na gusa ruratwara.’

Ngo iyi mvugo iba isobanuye ko umuntu yakwitwara uko ashaka kuko urupfu rutwara uwo rushatse kandi igihe rushakiye.

Hari n’indi mvugo yitwa ‘Nta myaka 100’, igakurikirwa n’’indi ngo ;’Nta gikwe.’

Izi mvugo zombi, Polisi isanga zumvikanamo kwiburira icyizere, abantu ( biganjemo abato bakura) bakumva ko ejo hazaza ntacyo hamaze, ko umuntu abishatse yakubaka umuryango cyangwa akabireka, kuko ngo n’ubundi ‘byose ari kimwe.’

Izindi mvugo, Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera avuga ko zeze mu rubyiruko ni ‘Tubinywere’, ‘Byabereye hehe’, ‘Ni yale yale’, ‘Hahire rimwe’ n’izindi.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko ababyeyi n’izindi nzego bakorana, bagombye kuzicara bakaganira ku kintu cyo kwitana ba mwana kuri nyirabayazana w’ingeso mbi zigaragara mu rubyiruko.

CP John Bosco Kabera yavuze ko iyo Polisi ibajije ababyeyi aho abana babo bakura ingeso mbi, bayisubiza ko bazivana ku ishuri.

Yabaza abarimu, bagasubiza ko mu masomo bigisha nta somo ry’imyitwarire mibi bagira, hagati aho hakabamo kwitana ba mwana.

CP Kabera yasabye ko hazabaho ibiganiro birambuye kuri iki kibazo kugira ngo hashakwe umuti wazatuma abana b’u Rwanda baba beza.

Polisi Ntizemera Ko Abakobwa Bakomeza Kwambara Impenure-CP Kabera

TAGGED:featuredImvugoKaberaPolisiRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Guverinoma Y’ u Rwanda Isaba Amadini Kuyifasha Mu Kurwanya Imirire Mibi
Next Article Rwanda: Abacukura Amabuye Y’Agaciro Bubikwaho Urusyo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ofisiye Ba Israel Bategetswe Gukoresha Mu Kazi iPhones Gusa 

I Rulindo Ngo Bagira Isuku Nyinshi

Indonesia: Abahitanywe N’Imyuzure Bamaze Kugera Kuri 414

Tshisekedi Hari Ibyo Avuga Ko Atazasinyira i Washington

Uburayi: Abanyamuryango Ba FPR-Inkotanyi Baganiriye Ku Iterambere Ry’u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Kagame Yaganiriye Na Touadéra Uko RDF Yakomeza Imikoranire N’Ingabo Ze

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Ikipe Y’u Rwanda Ya Basketball Yakubiswe Incuro Ku Mukino Wa Mbere Ugana Ku Gikombe Cy’Isi

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

RDF Ikomeje Kubakira Ubushobozi Ingabo Za Centrafrique 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'Abaturage

Nyamasheke: Bahangayikishijwe N’Uko Bateye Imyaka Ikuma Inzara Ikaba Ibugarije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Guverineri Kayitesi Asobanura Uko Abatuye Intara Ye Bava Mu Bukene

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Indonesia: Umutingito Wateye Tsunami Yishe Abantu 248

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?