Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hari Inama Dr Ngirente Atanga Mu Kuzahura Ubukungu Bw’Afurika
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Hari Inama Dr Ngirente Atanga Mu Kuzahura Ubukungu Bw’Afurika

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 October 2021 7:31 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yaraye yitabiriye Inama mpuzamahanga yiga uko ibintu byasubira mu buryo mu rwego rw’ubukungu nyuma ya COVID-19. Yabwiye bagenzi be ko icyangombwa ari ubufatanye kurusha kuba nyamwigendaho. Ni inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Iyi nama yiswe the Macroeconomic and Financial Management Institute of Eastern and Southern Africa (MEFMI) Combined Forum yateguwe n’ikigo cyashyizweho n’ibihugu byo mu Majyepfo n’u Burasirazuba bw’Afurika.

Yitabiriwe  n’abahanga n’abanyacyubahiro baturutse mu bihugu 14 ari byo:Angola, Botswana, u Burundi, Kenya, Lesotho, Malawi, Mozambique, Namibia, u Rwanda, Swaziland, Tanzania, Uganda, Zambia na Zimbabwe.

Igitekerezo cyo gutumiza iriya nama cyaje mu rwego rwo kwigira hamwe uko abacungamari muri biriya bihugu bahuza ingamba, bakarebera hamwe uko ibihugu byabo byakwikuraho umutwaro w’umwenda kandi bikiyubakamo ubushobozi mu by’imari.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Kwishakamo ibisubizo muri iki gihe isi iri gukora uko ishoboye ngo yivane mu ngaruka za COVID-19 ni ingenzi.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente yabwiye abandi banyacyubahiro bitabiriye iriya nama ko kugira ngo ubukungu bw’ibihugu byabo buzanzamuke, ari ngombwa gufatanya.

Ubwo icyorezo COVID-19 cyageraga hafi ku isi hose, abikorera na Leta z’ibihugu byabo bafunze ibiro,  abantu baguma mu ngo, ubukerarugendo burahagarara, ubukungu burasinzira.

Hari n’abatakaje akazi kubera ibyo byose!

Abahanga n’abandi banyacyubahiro bitabiriye iriya nama

Kubera ko Afurika yari isanzwe ari Umugabane ufite abakene benshi ukagira n’ubukungu budashikamye, ingaruka za kiriya cyorezo zawigirijeho nkana!

- Advertisement -

Ubwo inkingo zatangiraga gutangwa, nabwo uyu mugabane wabaye nk’uhejwe mu kuzihabwa ndetse kugeza n’ubu niwo ufite abantu bacye bakingiwe ugereranyije n’indi.

Ibi byose byatumye bwa bukungu bwawo burushaho kuzamba.

N’ubwo bigaragara ko hari icyizere ko ibintu bizasubira mu buryo vuba aha, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente avuga ko igikenewe kurusha ibindi kugira ngo ibi bigerweho ari ubufatanye.

Yagize ati: “Igihombo cyageze hirya no hino ku Isi ariko Afurika niyo yakubititse cyane, bituma dusigarana icyuho mu by’imari k’uburyo guhangana na COVID-19 byatubereye ikibazo.”

Yunzemo ko kiriya cyorezo cyatumye n’umwenda Afurika yari isanzwe ifitiye amahanga uzamuka uva kuri 60%  ugera hagati ya 70 na 75% mu mwaka wa 2020.

Aho wazamutse cyane ni muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Dr Ngirente usanzwe ari umuhanga mu by’ubukungu avuga ko umwenda ibihugu by’Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara wiyongereyeho 6% noneho inyungu ku nguzanyo izamukaho 20% ndetse ngo hari n’ibihugu by’Afurika aho inyungu ku nguzanyo yarenze 1/3 cy’ibyo byinjije.

Yemeza ko hari imibare ivuga ko kugira ngo Afurika yongere ‘kugira uko ihagarara’ mu by’ubukungu, ikeneye ishoramari rya miliyari 425$, aya agatangwa hagati y’umwaka wa 2021 n’umwaka wa 2025.

Ngirente ati: “ Iki ni ikibazo kidusaba gukorana bya hafi kugira ngo dushyireho uburyo bwiza bwatuma imari yacu ikoreshwa neza hagamijwe kudasesagura no kubona ibisubizo by’ibibazo twatewe n’iki cyorezo.”

Indi nama yahaye bagenzi be ni iyo gushyiraho Politiki ziboneye kandi zirambye zigamije guhanga udushya.

Yabasobanuriye uko u Rwanda ruri kugerageza kwivana mu bibazo rwatewe na kiriya cyorezo rukabikora binyuze mu gushyiraho ingamba zo kuzahura ubukungu bwarwo harimo n’Ikigega cy’ingoboka kigamije kuzahura ubukungu kiswe the Economic Recovery Fund (ERF).

Hari indi gahunda yiswe the Manufacturing and Build to Recover Program (MBRP) nayo igamije kuzamura inzego zagizweho ingaruka zikomeye na kiriya cyorezo binyuze mu gushyiraho uburyo bwo kureshya ba mukerarugendo.

Hari imibare ivuga ko ibintu bigenze neza nk’uko byateganyijwe, ubukungu bw’u Rwanda buzazamukaho 5.1% bukazaba bwarasubiye ku gipimo cya 8% mu mwaka wa 2023.

Biteganyijwe kandi ko igipimo cy’umwenda u Rwanda rufitiye abaterankunga barwo kizagabanukaho 7.8% mu mwaka wa 2021, kikazagera no ku gipimo cya 7.2% mu mwaka wa 2022.

Abandi Banyarwanda bitabiriye iriya nama ni Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda Bwana John Rwangombwa, Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana na Dr Kaberuka Donald ukora muri Global Fund.

Uko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze muri iki gihe

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) giherutse gutangaza  ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda  wazamutse ku gipimo cya 20.6% mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka wa 2021.

Mu gihe nk’icyo mu mwaka ushize wasubiye inyuma ku gipimo cya – 12.4%.

Imibare igaragaza ko hagendewe ku biciro ku isoko, umusaruro mbumbe w’igihugu hagati y’amezi ya Mata, Gicurasi na Kamena wageze kuri miliyari 2,665 Frw, uvuye kuri miliyari 2,177 Frw zabarwaga mu gihe nk’icyo mu 2020.

Muri rusange urwego rwa serivisi nirwo rufitemo umugabane munini ungana na 47 %, ubuhinzi bufitemo 25% naho inganda zikagiramo 19%.

Ubukungu bw’u Rwanda buri kuzamuka gahoro gahoro

Ni imibare ishimishije mu bijyanye n’ubukungu, hashingiwe ku buryo ibikorwa byinshi birimo gufungurwa hubahirizwa ingamba zo guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Ibi kandi bijyana n’uko inzego z’ubuzima zikomeje gukingira abantu benshi bashoboka, ku buryo umubare w’abaremba n’abapfa wagabanyutse cyane.

Imibare y’abandura nayo iramanuka.

Izamuka rikomeye mu gihembwe cya kabiri ryagaragaye cyane mu bikorwa by’inganda byazamutse kuri 30%.

Imibare y’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare, NISR, igaragaza ko byatewe ahanini n’ubwiyongere bw’ibikorerwa mu nganda, aho nk’urwego rw’ibikoresho byo mu nzu byazamutseho 111 ku ijana, ibijyanye n’imiti bizamukaho 39% naho ibijyanye n’ibyuma n’imashini bizamukaho 47%.

Urwego rw’ubuhinzi rwazamutseho 7% bitewe ahanini n’izamuka ry’umusaruro w’ubuhinzi wazamutse kuri 7 ku ijana, nubwo ibijyanye n’ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga byagabanutseho 2 ku ijana.

Urwego rwa serivisi rwo rwazamutseho 24%.

Ibi byo byatewe ahanini n’ibikorwa by’ubucuruzi byazamutseho 34 ku ijana, iby’ubwikorezi bizamukaho 48 ku ijana, mu gihe ibijyanye n’uburezi byazamutse 168%.

Itumanaho ryazamutse kuri 28 ku ijana mu gihe ibijyanye na serivisi z’imari byazamutse 19 ku ijana.

COVID-19 niyo yahombeje u Rwanda…

Guma mu Rugo yatumye gahunda hafi ya zose zihagarara

Muri iki gihe bigaragara ko ubukungu butangiye kuzahuka ku rwego rwo hejuru, nyuma y’imanuka rikabije ry’umusaruro mbumbe w’igihugu guhera mu mwaka ushize ubwo icyorezo cya COVID-19 cyageraga mu gihugu muri Werurwe 2020.

Icyo gihe hashyizweho Guma mu rugo yihariye igihembwe cya kabiri cy’umwaka, ituma umusaruro mbumbe ugabanuka kuri -12.4%.

Imipaka yarafunzwe, bikajyana n’uburyo ari ingamba zari zafashwe mu bihugu byinshi ku isi.

Mu gihembwe cya gatatu ubukungu bwasubiyeho  inyuma gake ni ukuvuga  kuri -3.6% kuko Guma mu Rugo yari yakuweho ndetse ibihugu byinshi bitangira kwiga uko ubuzima bwakomeza mu bihe by’icyorezo, mu gihembwe cya kane biba -0.6%.

Mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2021 umusaruro mbumbe w’igihugu wavuye muri kuramo, uzamuka 3.5%.

Imibare y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda muri uyu mwaka wose buzazamuka kuri 5.7 ku ijana, nyuma yo gusubira inyuma kuri 0.2 ku ijana mu 2020.

TAGGED:COVID-19featuredIcyorezoMinisitiriNgirenteRwandaUbukungu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibyo Wamenya Ku Buryo Budasanzwe Buzifashishwa Mu Matora y’Inzego z’Ibanze
Next Article IMF Yagumishije Icyizere Ku Muyobozi Ushinjwa Amakosa Muri ‘Doing Business Report’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?