Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hari Minisiteri Ba Minisitiri Batavugana- Perezida Kagame
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Hari Minisiteri Ba Minisitiri Batavugana- Perezida Kagame

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 March 2023 7:08 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko kudakorana hagati y’abayobozi bigira ingaruka ku mikorere ya Guverinoma no mu gushyira mu bikorwa politiki zemeranyijweho. Ni  ikibazo gikomeye k’uburyo hari Minisiteri imwe bizwi ko Umunyamabanga uhoraho n’Umunyamabanga wa Leta batavugana kandi bombi bagomba gukorana.

Yirinze kuvuga iyo Minisiteri ariko avuga ko iyi mikoranire idindiza iterambere ry’abaturage kandi  ngo ni ikibazo kiba no mu zindi nzego, kugeza no ku nzego z’ibanze.

Perezida Kagame yavuze ibi ubwo yakiraga ba gitifu b’utugari barenga 2000 bari bamaze iminsi batorezwa i Nkumba mu Karere ka Burera.

Uretse abo yikomye batumvikana kandi basangiye inshingano, Perezida Kagame yabajije abayobozi impamvu bagira uburangare butuma hari ubwo abantu babitakarizamo ubuzima.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Yaboneyeho kubaza Minisitiri w’ibikorwaremezo iby’inzu ziherutse kugwa kandi nta gihe kinini cyari gishize.

Dr. Erenst Nsabimana yabwiye Perezida Kagame ko uriya muntu yari yarabwiwe ko yubakishije ibikoresho bidakomeye ariko aza guhabwa uruhushya rwo gutura muri iyo nzu.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko bitangaje ukuntu ibintu bimara igihe kinini bimeze gutyo ariko abantu ntibagire icyo babikoraho kugeza ubwo bigwa bikaba byahitana n’abantu.

Umugabo wubatse uwo Mudugudu ngo yitwaga Sibomana bahimba Dubai.

Mbere y’uko agera kuri iyi ngingo, Perezida Kagame yabanje kubaza abayobozi niba mu by’ukuri bumva inshingano zabo.

- Advertisement -

Ati: “ Aho niho umuntu ahera, yamara kumva neza inshingano ze hanyuma umuntu akibaza uko azuzuza.”

Kagame yababwiye ko n’ubwo buri wese afite inshingano ariko byungura igihugu iyo bose bakoreye bamwe.

Avuga ko iyo buri wese abaye nyamwigendaho, igihugu kibihomberamo.

Yababajije uko bumva bameze muri bo iyo bazi ko hari abana bataye ishuri, ababaza niba kugwiza umubare w’inzererezi biri mu mihigo yabo.

Perezida Kagame yabajije abayobozi bose harimo n’abo ku rwego rwa  Minisiteri niba bajya babona ko  abana bo tugari twabo barwaye bwaki.

Perezida Kagame yabibukije ko imikoranire ari yo mwiza kugira ngo icyo kibazo gishize.

Ku kibazo abayobozi bari bamugejejeho cy’uko hakenewe abayobozi benshi kandi bagahembwa amafaranga menshi kugira ngo imirimo ikorwe neza, Perezida Kagame avuga ko ibyo ubwabyo ntacyo bitwaye ahubwo ko ikibazo ari uko nta musaruro bitanga.

Ati: “ Ku by’uko musaba ko umubare w’abakora ku kagari wiyongera nibyo ariko bigomba kujyana n’umusaruro uva muri abo bantu.”

Yababujije ibyabadutsemo bita ‘gutekinika.’

TAGGED:AbayoboziKagameMinisiteriRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Afurika Yunze Ubumwe Ihangayikishijwe N’Akaduruvayo Kari Muri Kenya
Next Article Perezida Kagame Yagarutse Ku Kamaro K’Ikinyarwanda Mu Miyoborere
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?