Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hasomwe Misa Yo Kwibuka Prof Paul Farmer
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Hasomwe Misa Yo Kwibuka Prof Paul Farmer

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 April 2022 11:38 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Cardinal Antoine Kambanda yayoboye igitambo cya Misa cyo kwibuka nyakwigendera Prof Paul Farmer uherutse gutabaruka azize uburwayi.

Mu isengesho rye, Cardinal Kambanda yavuze ko Imana itabura kwibuka ibyiza Paul Farmer yakoreye abantu muri rusange n’ibyiza yakoreye Abanyarwanda by’umwihariko.

Umunyamerika Dr. Paul Farmer washinze Umuryango Partners in Health ari na wo Kaminuza y’Ubuzima y’i Butaro (University of Global Health Equity, UGHE) ishamikiyeho, yitabye Imana kuwa Mbere taliki 21, Gashyantare, 2022 afite imyaka 62.

Dr. Farmer yari inshuti ikomeye y’u Rwanda mu myaka isaga 20 ishize.

Yazize urupfu rutunguranye kuko yaguye mu buriri bwe ari  mu Rwanda.

Muri Kanama 2019, Perezida Paul Kagame yamwambitse umudali wiswe Order of Outstanding Friendship – Igihango, kubera uruhare rukomeye yagize mu guteza imbere urwego rw’ubuzima ku Isi no mu Rwanda by’umwihariko.

Ubwo yakiraga uwo mudali, Dr Farmer yavuze ko u Rwanda rwamubereye isomo rikomeye mu myaka yose amaze akorana narwo bya hafi.

Ati “Ndi umunyamahirwe ukomeye kuba ndi inshuti y’u Rwanda mu gihe cy’ibinyacumi bibiri bishize, bikaba akarusho guhinduka Umunyarwanda.”

Icyo gihe yanavuze ko yiteguye gukorana n’u Rwanda mu yindi myaka 20 iri imbere ndetse no kurenzaho.

Perezida Kagame yamushimiye akazi akora n’uruhare yagize mu kugeza ubuzima ku rwego bukwiye kubaho.

Ati “Ibyo wakoze mu myaka yose mu gihugu cyacu by’umwihariko, byakomeje kuba ku izingiro ry’iterambere ryacu muri urwo rwego. Hari byinshi byakozwe ku ruhare rwawe na bagenzi bawe ndetse turabashimira cyane. Ufite imiryango myinshi, Partners in Health ni umuryango wawe, mu Rwanda turi umuryango wawe, umuryango wacu wa Kagame ni umuryango wawe, uri mu rugo.”

Kagame yamwambitse umudari w’agahebuzo

Urubuga rwa Partners in Health rugaragaza ko uyu muryango watangiye gukorera mu Rwanda mu 2005.

Wafashije cyane Guverinoma mu guhangana n’icyorezo cya SIDA, guteza imbere ubuzima bw’umubyeyi n’umwana no gufasha mu guteza imbere serivisi z’ubuvuzi ku baturage 860,000 mu turere twa Burera, Kayonza na Kirehe.

Muri ubwo bufatanye kandi harimo imikoranire n’Ibitaro by’Akarere bya Butaro byo mu karere ka Burera, bimaze kuzobera mu kuvura indwara za kanseri.

Ikigo cy’Icyitegererezo mu kuvura kanseri cya Butaro, Butaro Cancer of Excellence, cyafunguwe mu 2012.

Buri mwaka kivura abaturage 1, 700.

Mu mwaka 2015 uyu muryango wibarutse umushinga mushya, University of Global Health Equity (UGHE), k’ubufatanye na Guverinoma y’u Rwanda n’inkunga ya Bill & Melinda Gates Foundation na Cummings Foundation.

Iyi kaminuza Dr. Farmer yari ayibereye umuyobozi w’icyubahiro (Chancellor), mu buzima bwayo bwa buri munsi iyoborwa na Prof Agnes Binagwaho.

Ubwo inkuru y’urupfu rwa Prof Paul Farmer yamenyekanaga Prof Binagwaho yavuze ko ari “incamugongo”, ariko ko uriya mugabo yabayeho ubuzima bwe neza kandi “azahora yibukwa”.

Dr. Farmer ubuzima bwe bwose yabukoresheje mu buvuzi, urwego yari afitemo impamyabumenyi ihanitse (Ph.D.) yavanye muri Harvard University, yanigishagamo.

TAGGED:featuredKagameKambandaKaminuzaMisaPaul
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Urushyi Will Smith Yakubise Umunyarwenya Chris Rock Rumukozeho
Next Article Ubwenge Burarahurwa: Yize Uko Umusaruro W’Ibigori Wamufasha Korora Ingurube
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?