Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Hatangijwe Ihuriro Ry’Abashoramari Bo Mu Bwongereza Bakorera Mu Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUbukungu

Hatangijwe Ihuriro Ry’Abashoramari Bo Mu Bwongereza Bakorera Mu Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 October 2025 9:37 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Juliana Muganza aganira na Ambasaderi w'Ubwongereza mu Rwanda Thorpe
SHARE

Abashoramari bo mu Bwongereza baba mu Rwanda batangije Ihuriro ryo kubafasha mu kongera ishoramari ryabo mu gihugu bise ‘British Chamber of Commerce in Rwanda.’

Biteganyijwe ko mu gihe kitarambiranye bazaba bafite abanyamuryango 400.

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Alison Thorpe, yavuze ko ubwo yarugeragamo, yashatse guhura n’abahagarariye iryo huriro asanga ritabaho, abona ko bidakwiye.

Asanga iryo huriro ari ngombwa ngo rinoze ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza no kunoza ishoramari mu kwagura umubano w’ibihugu byombi.

Ambasaderi Thorpe ati: “Iri huriro rizagira uruhare mu guhuza abashoramari bo mu Bwongereza n’amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda, rizanafasha abashoramari bo mu Rwanda kwaguka ku ruhando mpuzamahanga by’umwihariko ku isoko ry’Ubwongereza.”

Imikoranire y’u Rwanda n’Ubwongereza ubu iri mu nzego zirimo urw’imari, ikoranabuhanga, ubuhinzi n’ibikorwaremezo.

Umuyobozi Uhagarariye Ihuriro ry’Abongereza bakora ubucuruzi mu Rwanda, Jo Nicholas, yagaragaje ko mu myaka 20 amaze mu Rwanda, yishimira ko igihugu giha amahirwe buri wese kandi kikaba gitekanye.

Juliana Muganza usanzwe ari Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, yashimye abashora imari mu Rwanda, yemeza ko ruzakomeza kuborohereza.

Avuga ko rufite intego yo kubaka Urwego rw’Abikorera rukomeye ku buryo rugira nibura uruhare rungana na 21,9% by’umusaruro mbumbe w’igihugu bitarenze umwaka wa 2029 bivuye kuri 15,9% byariho mu 2023.

Ati: “Aho u Rwanda ruherereye ni ingenzi. Binyuze mu masezerano y’isoko rusange rya Afurika, abashoramari bashobora kugera ku isoko ry’abarenga miliyari 1,3. Hamwe n’ibikorwaremezo nk’ikibuga cy’indege cya Kigali kiri kubakwa mu Bugesera, n’ibindi, u Rwanda ruraharanira kuba igihugu cyo gukoreramo ubucuruzi n’ishoramari.”

Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, Niwenshuti Ronald, yibukije abashoramari bakorera mu Rwanda ko bagomba kubahiriza amategeko arimo n’arebana no kwishyura imisoro.

Yagaragaje ko u Rwanda rworohereje abashoramari mu buryo bwo kwishyura no kumenyekanisha imisoro binyuze ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.

Ati: “Murabizi ko nta bucuruzi, ntihabaho imisoro, kandi nta misoro nta bucuruzi bwabasha gukorwa.”

Raporo ya RDB y’umwaka wa 2024, igaragaza ko mu Rwanda handitswe ishoramari rishya ringana na Miliyari $ 3,2 avuye kuri Miliyari $ 2,4 muwa 2023.

Ubwongereza ni igihugu cya gatanu mu bihugu byakoze ishoramari rinini kuko  ryageze kuri Miliyoni $ 144,6 mu mishinga 14.

TAGGED:AbashoramarifeaturedImisoroMuganzaUbucuruziUbwongereza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article REMA Ivuga Ko Isiganwa Rya UCI Ryasukuye Ikirere Cya Kigali
Next Article Umuhanga Wabwiye Isi Imibereho Y’Impundu Jane Goodall Yapfuye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mobicash Yabaye Ihagaritswe 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

DRC: Guverinoma Irashaka Kwisubiza Bunagana Kugeza Uvira

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

‘Board Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

Kigali: Umusore Yishe Mugenzi We Amuziza Umukobwa

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Inama Y’Igihugu Y’Umushyikirano Iragarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeUbumenyi Rusange

Mu Isanzure Haba Inyenyeri Zingahe?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Abasora Ipatanti N’Umusoro Ku Nyungu Z’Ubukode Babyihutishe- Komiseri Muri Revenue 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?