Abashoramari bo mu Bwongereza baba mu Rwanda batangije Ihuriro ryo kubafasha mu kongera ishoramari ryabo mu gihugu bise ‘British Chamber of Commerce in Rwanda.’
Biteganyijwe ko mu gihe kitarambiranye bazaba bafite abanyamuryango 400.
Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Alison Thorpe, yavuze ko ubwo yarugeragamo, yashatse guhura n’abahagarariye iryo huriro asanga ritabaho, abona ko bidakwiye.
Asanga iryo huriro ari ngombwa ngo rinoze ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza no kunoza ishoramari mu kwagura umubano w’ibihugu byombi.
Ambasaderi Thorpe ati: “Iri huriro rizagira uruhare mu guhuza abashoramari bo mu Bwongereza n’amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda, rizanafasha abashoramari bo mu Rwanda kwaguka ku ruhando mpuzamahanga by’umwihariko ku isoko ry’Ubwongereza.”
Imikoranire y’u Rwanda n’Ubwongereza ubu iri mu nzego zirimo urw’imari, ikoranabuhanga, ubuhinzi n’ibikorwaremezo.
Umuyobozi Uhagarariye Ihuriro ry’Abongereza bakora ubucuruzi mu Rwanda, Jo Nicholas, yagaragaje ko mu myaka 20 amaze mu Rwanda, yishimira ko igihugu giha amahirwe buri wese kandi kikaba gitekanye.
Juliana Muganza usanzwe ari Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, yashimye abashora imari mu Rwanda, yemeza ko ruzakomeza kuborohereza.
Avuga ko rufite intego yo kubaka Urwego rw’Abikorera rukomeye ku buryo rugira nibura uruhare rungana na 21,9% by’umusaruro mbumbe w’igihugu bitarenze umwaka wa 2029 bivuye kuri 15,9% byariho mu 2023.
Ati: “Aho u Rwanda ruherereye ni ingenzi. Binyuze mu masezerano y’isoko rusange rya Afurika, abashoramari bashobora kugera ku isoko ry’abarenga miliyari 1,3. Hamwe n’ibikorwaremezo nk’ikibuga cy’indege cya Kigali kiri kubakwa mu Bugesera, n’ibindi, u Rwanda ruraharanira kuba igihugu cyo gukoreramo ubucuruzi n’ishoramari.”
Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, Niwenshuti Ronald, yibukije abashoramari bakorera mu Rwanda ko bagomba kubahiriza amategeko arimo n’arebana no kwishyura imisoro.
Yagaragaje ko u Rwanda rworohereje abashoramari mu buryo bwo kwishyura no kumenyekanisha imisoro binyuze ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.
Ati: “Murabizi ko nta bucuruzi, ntihabaho imisoro, kandi nta misoro nta bucuruzi bwabasha gukorwa.”
Raporo ya RDB y’umwaka wa 2024, igaragaza ko mu Rwanda handitswe ishoramari rishya ringana na Miliyari $ 3,2 avuye kuri Miliyari $ 2,4 muwa 2023.
Ubwongereza ni igihugu cya gatanu mu bihugu byakoze ishoramari rinini kuko ryageze kuri Miliyoni $ 144,6 mu mishinga 14.