Ibyayo byaraye byemerejwe mu Nama y’Abaminisitiri yaraye iteranye iyobowe na Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda.
Biri mu myanzuro yaraye yemerejwe muri iyo nama yanzuye no ku bindi birimo n’Inama y’Umushyikirano izaba mu ntangiriro za Gashyantare, 2026.
Iyi Kaminuza izitwa National Defense University, ikazaba urubuga rwo kwigisha ingabo z’u Rwanda ubuhanga bwa gisirikare ku rwego ruhanitse cyane.
Izaba ihuriro ry’andi mashuri makuru ya gisirikare yari asanzwe mu Rwanda kugira ngo habeho guhuza no kunoza ibihigirwa n’ibihakorerwa.
Izatanga amasomo ku nzego zose z’uburezi bwa gisirikare, kuva ku mahugurwa y’ibanze y’abasirikare bayobora abandi, amasomo ajyanye n’imiyoborere n’imirimo n’ibikorwa, kugeza ku masomo yo ku rwego rwo hejuru ajyanye n’ingamba za gisirikare n’igenamigambi.
Abasirikare baziga muriyo bazaba biga mu kitwa Ishuri Rikuru ry’Ingabo (National Defence College – NDC), rizigisha cyane cyane abasirikare bakuru bafite guhera ku ipeti rya Colonel kugeza kuri Brig Gen.
Bagenzi bacu ba Kigali Today banditse ko iyo Kaminuza izahuza ibigo bisanzwe ari ibya RDF birimo Rwanda Military Academy (RMA) cy’i Gako, ikazatanga porogaramu z’icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu masomo ya gisirikare n’andi arebana n’imibereho y’abaturage, ubuvuzi rusange bufite icyerekezo cya gisirikare n’amahugurwa y’igihe kirekire y’abasirikare bayobora abandi.
Ishuri rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama mu Karere ka Musanze (RDF Command and Staff College (RDFCSC), rizatanga amasomo yo ku rwego rwo hagati n’urwisumbuye mu miyoborere, imicungire y’abakozi n’ingabo ndetse na politiki y’ingabo.
Iyi Kaminuza (NDC) izaba urwego rwo hejuru rw’amahugurwa y’abayobozi bakuru mu ngabo.
Ibindi bigo bifasha birimo RDF Combat Training Centre i Gabiro, Ishuri ry’Abasirikare bato (Non-Commissioned Officers Academy), Ishuri rya Infantry, Ishuri rya Cadet, Ishuri ry’Abarwanyi b’Ingabo zidasanzwe (Special Forces Training School) n’Ishuri ry’Amahugurwa y’Ibikorwa byo Kubungabunga Amahoro (Peace Support Operations Training School), byose bizagira uruhare mu porogaramu z’iyo Kaminuza.
NDU izatanga icyerekezo gisobanutse cy’uburezi bwa gisirikare: abasirikare bashya bakazahabwa ubumenyi bw’ibanze ku rwego rwa ‘tactics’, abasirikare bageze hagati mu kazi bazongerwa ubumenyi ku rwego rw’ibikorwa, naho abasirikare bakuru bahabwe ubumenyi ku rwego rw’igenamigambi.
Izashobora no gushyiraho ibigo by’ubushakashatsi no guteza imbere ubufatanye n’izindi nzego n’amashuri makuru mpuzamahanga.
Mu buryo butandukanye na Kaminuza za gisivili nka Kaminuza y’u Rwanda, NDU izibanda ku masomo ya gisirikare n’umutekano agenewe abasirikare ba RDF n’abasivili batoranyijwe bakorera inzego z’umutekano.
Porogaramu zayo zizaba zikubiyemo impamyabumenyi z’icyiciro cya mbere mu masomo ya gisirikare, amasomo yo ku rwego rwo hagati ajyanye n’imiyoborere n’amasomo yo ku rwego rwo hejuru muri politiki y’ingabo, ububanyi n’amahanga, umutekano n’ubuyobozi.
Amahugurwa ashingiye ku bikorwa bifatika azategura abanyeshuri guhangana n’imbogamizi zibangamiye umutekano, kwitabira ubutumwa bwo kubungabunga amahoro no gutanga umusanzu mu ntego z’iterambere ry’igihugu.
Nubwo nta makuru ahagije aratangazwa ku bijyanye n’imikorere y’iyo kaminuza ariko umushinga w’itegeko utegerejwe kwemezwa burundu n’Inteko Ishinga Amategeko watanzwe na Minisiteri y’Ingabo, ngo izabone gutangira muri Nzeri, 2026 ubwo umwaka w’amashuri utangirira mu Rwanda.
Mu mwaka wa 2024, Minisiteri y’Ingabo yagejeje uyu mushinga ku Nteko Ishinga Amategeko, ukaba waravugaga ko hakenewe amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru azatuma haboneka abayobozi b’igihe kirekire, bashoboye kandi bagendanye n’igihe.
Itegeko ryemejwe mu 2024 ryavugaga ku ishingwa rya Kaminuza y’Ingabo z’u Rwanda, bityo hatangizwa inzira yagejeje ku cyemezo cy’Inama y’Abaminisitiri cyaraye gifashwe kuri uyu wa 28 Mutarama 2026.
Ubwo itegeko rizaba rimaze gushyirwaho umukono, rizasobanura imiyoborere, imari n’imiterere bya NDU, ikazaba Kaminuza igenzurwa na Minisiteri y’Ingabo.
Iyi Kaminuza izagabanya ingendo z’abasirikare ba RDF bajya kwiga mu mahanga, ifashe kubaka igisirikare kurushaho, kigendera ku mahame kandi gishoboye kirinda ubusugire bw’igihugu kinatanga umusanzu mu bijyanye n’umutekano mu karere.