Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gahunda Y’Uruzinduko Rwa Macron Mu Rwanda, Azazana Na Mushikiwabo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Gahunda Y’Uruzinduko Rwa Macron Mu Rwanda, Azazana Na Mushikiwabo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 May 2021 11:11 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Rwanda cyane cyane mu Mujyi wa Kigali ibiganiro biterekeye ibiri kubera i Rubavu kubera umutingito uhamaze igihe, ni ibyerekeye uruzinduko Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron azagirira mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 27, Gicurasi, 2021. Nyuma y’u Rwanda azakomereza urugendo muri Afurika y’Epfo.

Mu masaha ya mu gitondo nibwo biteganyijwe ko azaba ageze i Kigali. Umwe mu bantu bazaba bari kumwe nawe ni Madamu Louise Mushikiwabo usanzwe ayoboye Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa ufite ikicaro i Paris.

Amakuru Taarifa ifite avuga ko Perezida Macron nagera mu Rwanda azahitira ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi mu Karere ka Gasabo akunamira inzirakarengane zihashyinguye zirenga 250 000 akanahashyira indabo ku mva ziruhukiyemo.

Jeune Afrique yanditse ko azahavugira ijambo. Hazaba ari saa tanu z’amanywa(11h00am) ku isaha y’i Kigali.

Niwe wa mbere muri ba Perezida b’u Bufaransa uzaba uhavugiye ijambo kuko n’uwo mubanjirije Bwana Nicolas Sarkozy atigeze abikora.

Narangiza kuvuga ijambo rye, azakomereza ajya kwakirwa na mugenzi we Perezida Paul Kagame basangire amafunguro.

Mu biganiro azagirana nawe harimo kwemeza ugomba guhagararira u Bufaransa mu Rwanda, nyuma rero akazamutangariza u Rwanda n’isi muri rusange mu kiganiro Abakuru b’ibihugu byombi bazaha itangazamakuru.

Bazaganira kandi ku bindi bibazo bireba ibihugu byombi ndetse n’uko umubano wabyo uzagenda mu bihe biri imbere.

Bazajya i Tumba…

Nyuma y’iki kiganiro biteganyijwe ko Emmanuel Macron n’itsinda ayoboye bazagana mu Karere ka Rulindo mu ishuri rya Institut Polytechnique de Tumba aho Ikigega gishinzwe iterambere mpuzamahanga cy’Abafaransa  l’Agence Française de Développement (AFD) gifite ibikorwa giteramo inkunga.

Mu gicamunsi Perezida Macron azafungura ku mugaragari Inzu ndangamurage y’Abafaransa iri mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Rugando, Umurenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Louise Mushikiwabo azaba ari kumwe na Macron i Kigali

Hepfo gato y’ahubatswe Ibiro by’Umurenge wa Kimihurura.

Icyo gihe azaba ari kumwe na Madamu Louise Mushikiwabo.

Hazaba hari kandi abanditsi Scholastique Mukasonga na Annick Kayitesi, Umudepite w’Umufaransa ukomoka mu Rwanda witwa Hervé Berville, umukinnyi wa Filimi akaba yarigeze no kuba Miss France akaba afite n’inkomoko mu Rwanda witwa Sonia Rolland.

Hazaha hari na Le Général Jean Varret.

TAGGED:featuredGasaboKagameKigaliMacronMushikiwaboRulindoUrwibutso
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibitero Bya Grenade Byahitanye Benshi I Bujumbura, Abandi Barakomereka
Next Article FLN Yemeye Ko Ari Yo Yagabye Igitero Mu Bweyeye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Abangavu B’u Rwanda Batangiye Neza Irushanwa Nyafurika Rya Basketball

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Abangavu B’u Rwanda Batangiye Neza Irushanwa Nyafurika Rya Basketball

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?