Humble Jizzo Watangiye Umuziki We Wenyine

Uyu mugabo wahoze mu itsinda Urban Boys yatangiye gukora umuziki ku giti cye. Avuga ko bitari byoroshye ko akomeza gukorana na mugenzi we Nizzo kubera ko buri wese muri iki gihe afite ibyo ahugiyeho.

Aherutse gusohora indirimbo yise Ifi, ikaba yarayikoze wenyine atari kumwe na Nizzo Kaboss.

Humble Jizzo avuga  ko ari icyemezo yumvikanyeho na mugenzi we Nizzo ariko ngo urubuga batangarizaho ibihangano byabo baracyaruhuriyeho.

Icyakora ngo bitinde bitebuke bazongera bakorane.

- Advertisement -

Iyi ni imvugo ya Humble.

Ati: “Byanze bikunze, nguhaye nk’urugero vuba cyane hari ibyo turi kuganira tuzakorana ariko nyine ntibikuraho ko naba nkora na we akaba akora bitewe n’aho buri wese ari.”

Humble Jizzo yamamaye mu itsinda rya Urban Boys mbere y’uko ritangira kuzamo ibibazo.

Safi Madiba nawe wahoze muri iri tsinda yavuyemo mu 2018.

Babiri barisigayemo bakomeza gukorana.

Nyuma Humble Jizzo yaje gushakana n’Umunyamerikakazi wakoraga mu kigo kitwa YWCA ku Kicukiro, biba ngombwa ko bimuka bava mu Rwanda bajya muri Kenya.

Uko gutatana niko kwatumye Urban Boyz idindira kugeza n’ubu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version