Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Huye: Gushakisha Batandatu Baguye Mu Kirombe BYAHAGARITSWE
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Huye: Gushakisha Batandatu Baguye Mu Kirombe BYAHAGARITSWE

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 May 2023 7:05 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Guverinoma y’u Rwanda yanzuye ko ibyo gushakisha imibiri itandatu y’abantu baguye mu kirombe kiri mu Murenge wa Kinazi, Akarere ka Huye bihagarara.

Hashize iminsi 16, Guverinoma ishakisha abo bantu baguye mu kirombe gifite byibura metero 80 z’ubujyakuzimu.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Assoumpta Ingabire yaganirije imiryango ya bariya bantu ababwira ko ntako Leta itagize ngo ibashake kubera ko gucukura byari bimaze kugera muri metero 70 ariko ntibaboneke.

Yababwiye ko nta mahirwe namba ahari y’uko baba bagihumeka kandi ko gukomeza gucukura biri kwangiza ibidukikije.

Minisiteri Assoumpta Ingabire yaganirije imiryango ya bariya bantu

Hashize igihe Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo CIP Emmanuel Habiyaremye abwiye Taarifa ko  ku Cyumweru taliki 23, Mata, 2023 ubwo abari gushakisha abantu baguye mu mwobo bari bamaze gucukura ku rwego bari bizeye ko bari bubabone, igisimu cy’ubutaka cyahanantutse gifunga aho bari bararangije gucukura.

Byakomye mu nkokora umuhati abatabazi bari bamazemo igihe bashakisha abantu batandatu baguye muri kiriya cyobo kiri mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye.

Muri bo harimo abanyeshuri batatu bigaga muri rimwe mu mashuri yisumbuye  yo muri Kinazi.

Mu rwego rwo kwirinda ko byakongera, icyo gihe abacukura bahisemo gusenya ahantu hose babona ko hashoboraga kuzongera kuriduka, bagura ubuso bw’aho bagomba gucukura.

Kuva iriya mpanuka yaba, inzego zarahuruye ngo harebwe uko bariya bantu batabarwa, ariko ntibyashobotse.

Nyuma y’iki gihe cyose, ni ukuvuga nyuma y’iminsi 16, umuhati ntacyo wagezeho none Leta yanzuye ko ibi bikorwa bihagarara.

TAGGED:AbantufeaturedHuyeIcyoboImpanukaIngabireLeta
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Polisi Irasaba Abaturage Kumvira Abayobozi
Next Article Impande Zihanganye Muri Sudani Zatangiye Ibiganiro
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?