Mu karere ka Musanze aho Umuryango FPR-Inkotanyi yazindukiye ngo wamamaze umukandida wawo Paul Kagame abantu babarirwa mu bihumbi bitanu bamaze kuhagera bamutegereje.
Barimo abato, abakuru ndetse b’ingeri zose.
Abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo Riderman, ibyamamare birimo Miss Naomie Nishimwe, abanyamakuru b’imbere mu gihugu nabakorera ibinyamakuru mpuzamahanga, abacuruzi, abayobozi bakuru baba ab’ingabo, Polisi n’ab’inzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta bose bamaze kuhagera.
Si ab’i Musanze gusa bahahuriye kuko hari n’abaje baturutse mu Mujyi wa Kigali, mu Turere twa Rubavu, Nyabihu n’ahandi mu bice bitandukanye by’Intara yAmajyaruguru nabo bahageze.
Kuva i Kigali kugera muri Musanze, uciye Rulindo na Gakenke, umuhanda uragaragaramo abantu bambaye imyenda yerekana amabara y’Umuryango FPR-Inkotanyi ndetse n’imitako iriho ayo mabara.
Ayo mabara ni ubururu, umweru n’umutuku.
Kuri site aho agiye Paul Kagame agiye kwiyamamariza hari umutekano ku rwego rwo hejuru.
Abantu barasakwa neza ariko ntawe uhutajwe.
Mu masaha make ari imbere nibwo Paul Kagame ari bugere i Busogo ku kibuga kigari gihari aho abantu bamutegereje.
Umunyamabanga mukuru wa FPR-Inkotanyi Wellars Gasamagera yaraye abwiye itangazamakuru ko FPR-Inkotanyi izamamariza umukandida wayo muri site 19.
Hagati aho kandi abayoboke b’amashyaka yiyemeje gufatanya na FPR-Inkotanyi mu kwamamaza umukandida wayo nabo bari bahuriye muri Busogo.
Abo bayoboke ariko ku byerekeye abakandida b’Abadepite, bazajya bajya kwamamaza abantu babo.
Taarifa irabagezaho uko kwiyamamara kwe kuri bugende…