Abagabo icumi bafashwe kuri uyu wa Gatanu tariki 22, Ukwakira, 2021 bakurikiranyweho gusahura Fusso yakoze impanuka itwaye ibicuba 52 by’amata. Aho gutabaza bihutiye kuyisahura bajyana mu ngo zabo. Ni impanuka yabereye ahitwa Maya, Akagari ka Kabuga mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi
Abaturage bageze aho iriya mpanuka yabereye bihutiye gusahura ibicuba byari bikirimo amata aho kugira ngo batabaze Polisi itabare abagize ibyago.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi, Superintendent of Police (SP) Ndahimana Gisanga yanenze bariya baturage kubera ubupfura bucye bagaragaje.
SP Ndahimana Gisanga ati: “Umushoferi yageze hariya twavuze haruguru akora impanuka ata umuhanda ku bw’amahirwe ntiyapfuye. Ubuyobozi bwa sosiyete icuruza ayo mata bwatubwiye ko yari atwaye ibicuba 52 ariko byose abaturage barabyibye. “
Avuga ko Polisi yamaze kugaruza ibicuba 29 ifata n’abantu 10 bacyekwaho kubyiba.
Abatuye muri kariya gace basatswe hafatitwa ibicuba 29.
Yashimye abagize uruhare mu kuranga aho biriya bicuba byaba bararengeye kugira ngo bigaruzwe.
Hari abagize rusahuriramunduru…
Polisi ikorera mu Karere ka Gicumbi ivuga ko atari ubwa mbere abantu bo muri kariya gace basahura ikinyabiziga cyagize impanuka.
SP Ndahimana avuga ko nta gihe kinini gishize muri kariya gace abaturage basahuye imodoka yakoze impanuka ipakiye ibirayi.
Ati: “ Akenshi abaturage tubabwira ko igihe habaye impanuka batagomba gusahura ahubwo bagomba kugira umutima wo gutabariza abagize impanuka bakajyanwa kwa muganga kandi bakanarinda abagize impanuka igihe Polisi itarahagera.”
Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Byumba kugira ngo bakurikiranwe mu matageko.
Ni mugihe hakirimo gukorwa iperereza kugira ngo hafatwe n’abandi bagize uruhare mu kwiba ibindi bicuba bisigaye.
Impanuka nka ziriya hari ubwo zibyara ibyago bikomeye…
Hari ahantu hamwe na hamwe muri Afurika abaturage bahitanwa n’umuriro ukomeye uturutse ku bikomoka kuri petelori baba bagiye gusahura nyuma yo kubona ko amakamyo abipakiye yahirimye.
Ibikorwa nka biriya bihubukiwe kandi bitabayemo ubushishozi byasize abantu mu marira menshi nyuma y’uko inkongi zitokombeje abo bafitanye isano.
Akenshi bariya baturage baturikanwa n’ibikomoka kuri petelori iyo bari kubivoma bagamije kubibika mu ngo zabo ngo bazabigurishe ku batwara amakamyo baca mu nzira baturiye.
Ahaheruka hazwi ni muri Tanzania.
Icyo gihe hari mu Ukwakira, 2019 ubwo abantu 62 bapfaga bazize ikamyo yaturitse bagiye bari kuyividura lisanse nyuma y’impanuka yari yakoze.
Hari ku Cyumweru tariki 10, Kanama, 2021 mu gace kitwa Morogoro muri Tanzania.
Iyo kamyo yari ivuye i Dar es Salaam, ihirima igeze ahitwa Msamvu mu Ntara ya Morogoro.
Shoferi yarayikase ntiyayigarura bituma ihirima lisansi ikameneka, abantu bakaza kuyivoma.
Abenshi mu baje kuyivoma ntibongeye guhumeka!
Tugarutse ku byabereye i Gicumbi, abibye biriya bicuba bakoze icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.
Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ingingo ya 167 y’iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.