Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: I Kayonza Bitwikiriye Ijoro Batema Urutoki Rw’Umuturage
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'Abaturage

I Kayonza Bitwikiriye Ijoro Batema Urutoki Rw’Umuturage

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 March 2021 1:19 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umugabo witwa Jean Pierre Kabera yabwiye Taarifa ko hari umugabo akeka ko yitwikiriye ijoro atema insina ze 50. Uwo akeka yitwa Mugabo, kandi ngo ntarafatwa. Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko buri buganirize abaturage bakamuremera!

Ziriya nsina ziteye mu Kagari ka Nyakabungo, Umurenge wa Mwiri mu Karere ka Kayonza.

Umusaza Kabera avuga ko insina ze zari ziteye ku buso bunini kuko hagati y’insina n’indi harimo metero eshatu.

 Ati: “ Nahateye insina z’inyamunyo kandi hagati y’insina n’indi harimo metero eshatu. Nayishyizemo ifumbire none barampombeje.”

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Yavuga ko hari umugabo akeka witwa Mugabo bari basanzwe bafitanye amakimbirane kuko yigeze kumutiza icyuma gikurura imirasire y’izuba kikayibyaza amashanyarazi kimubirira iwe, amwitwaramo umwikomo.

Kuva icyo gihe ngo bakomeje kutarebana neza, ndetse ngo mu Cyumweru gishize yamusanze iwe yasinze aramutuka, anamubwira ko ‘azamuhemukira.’

Kabera asanzwe atuye mu Murenge wa Gahini, mu Karere Kayonza.

Gitifu wa Mwiri ati: “ Turaganira n’abaturage tumuremere…”

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Mwiri Bwana Alexis Bright Nsoro avuga ko bageze aho biriya byabereye basanga byahombeje uriya mugabo.

- Advertisement -

Avuga ko bibabaje kubona umuturage ahomba bidaturutse  ku kiza( disaster) ahubwo bikozwe n’umuturage mugenzi we.

Avuga ko  batangiye iperereza ngo bamenye uwabikoze.

Ku ngingo y’uko hakekwa uwitwa Mugabo, Nsoro yavuze ko bagishakisha uwo mugabo yamara gufatwa akaba afunzwe byazagaragara ko abeshyerwa akarekurwa.

Ikindi ni uko ari buganire n’abaturage bakemeranya icyo baba baremeye uriya muturage kuko bigaragara ko yahombye kandi muri ibi bihe ubukungu bwifashe nabi kubera icyorezo COVID-19.

Umusaza Kabera Jean Pierre imbere y’urutoki rwe batemye
TAGGED:featuredGahiniGitifuInsinaKayonza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuyobozi Mu Ishyaka Rya Dr. Kayumba Akurikiranyweho Ubujura Bukoreshejwe Ibikangisho
Next Article Igerageza Rishya Ryerekanye Ko Urukingo Rwa AstraZeneca Rukora Kuri 79%
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Ubukungu

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?