Mu murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze huzuye Umudugudu w’Icyitegererezo ufite inzu 12 muri imwe(12In0ne). Kuri uyu wa Mbere abagenewe ziriya nzu barazihawe.
Uyu mudugudu urimo ibyangombwa hafi ya byose umuntu utuye akenera.
Amakuru dufite avuga ko muri buri nzu harimo salon yuzuye ni ukuvuga ifite intebe, ameza, televiziyo yo mu bwoko bwa Flat, radio n’ibindi.
Buri nzu kandi ifite amazi, amashanyarazi, gazi yo gutekeraho, ubwiherero, icyumba cyo kuraramo kirimo igitanda gishashe n’ibindi.
Abazatura uriya mudugudu kandi bubakiwe ibiraro by’inka, mu nkengero zawo hubatswe ibitaro, amashuri, isoko n’ibindi bikorwa remezo byo gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza.
Uzaturwa n’imiryango 144 igizwe n’abaturage bahoze batuye ahantu hashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Madamu Jeanine Nuwumuremyi niwe wahagarariye igikorwa cyo guha abaturage inzu bagenewe.
Biteganyijwe ko uyu mudugudu uzatahwa ku mugaragaro tariki 04, Nyakanga, 2021.