Ku wa Gatanu taliki 12, Kanama, 2022 mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Mukingo habereye ibintu abaturage babwiye BTN TV ko ari agahomanumwa. Umugore yasanze umugabo we ari gusambana na Nyina[w’uyu mugore).
Bivuze ko uwo mugabo yasambanaga na Nyirabukwe.
Ni mu Kagari ka Kiruri mu Mudugudu wa Kigarama.
Mukecuru uyu afite imyaka 72 n’aho umukwe we afite imyaka 45 y’amavuko.
Nyuma y’uko uwo mugore afatiye umugabo we muri ayo mafuti, yavugije induru abaturage bahuruye basanga umugabo ari mu kimwaro ariko ubuyobozi buhita bumuhungisha kugira ngo abahatuye batamugirira nabi.
Umugore w’uyu mugabo yabwiye abaje bahuruye, ko yasanganye umugabo we na Nyina ku buriri bigaragara ko ‘bihaga akabyizi.’
Icyakora nyuma y’uko bibaye, abaturanyi b’uyu muryango batwayemo uriya mugore umwikomo bavuga ko ari nyirashyano kuko yafungishije Nyina n’umugabo we.
Yabwiye BTN TV ati: “…Nabaye iciro ry’umugani, ndifuza ko babafungura njye nkigendera kuko bari kuvuga ngo nafungishije mama n’umugabo wanjye.”
Abaturanyi bavuga ko batunguwe n’iriya makuru, bakavuga ko ibi ari amahano.
Umugore umwe ati:“Njye nibwo bwa mbere numvise umuntu warongoye nyirabukwe.”
Ubuyobozi bw’ uyu murenge wa Mukingo bwavuze ko bukimenya aya makuru bwahise bwihutira gufata uyu mugabo na nyirabukwe bubakura muri urwo rugo kubera ko uwo mugore yari ari guteza amahane , ku buryo bashoboraga kugirirwa nabi.