Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: I Rulindo Naho Hafatiwe Abacukura Zahabu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

I Rulindo Naho Hafatiwe Abacukura Zahabu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 August 2025 1:31 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Abacukura amabuye mu buryo butemewe bangiza ibidukijije bagahombya igihugu.
SHARE

Nyuma y’iminsi mike mu Murenge wa Miyove mu Karere ka Gicumbi hafatiwe abantu bakurikinyweho gucukura zahabu mu buryo budakurikije amategeko, ubu abandi barindwi bafatiwe i Rulindo mu Murenge wa Rukozo, Akagari ka Mberuka.

Bafatiwe i Rulindo mu Murenge wa Rukozo, Akagari ka Mberuka

Bafatanywe ibitiyo, ibikarayi, amapiki n’ibindi bikoresho gakondo bakoreshaga bacukura iri buye ry’agaciro akenshi riba ritemba mu mazi mu migezi mito mito yo mu Majyaruguru y’u Rwanda.

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwa gakondo butemewe bwangiza byinshi birimo ibidukikije, imirima y’abaturage, gucukura umutungo w’igihugu no kuwugurisha mu buryo butemewe n’amategeko, bikagendana n’urugomo.

Abacukura amabuye mu buryo butemewe bangiza ibidukijije bagahombya igihugu.
Mu minsi ishize abantu nk’aba bafatiwe no muri Gicumbi mu Murenge wa Miyove.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Inspector of Police( IP) Ignace Ngirabakunzi ati: “Usibye kwangiza ibintu bigaragarira amaso, ubu bucukuzi butuma imibanire y’abaturage iba mibi, aho usanga abishora muri ubu bucukuzi bashyamirana n’abo bangiriza imyaka”.

Yabwiye Taarifa Rwanda ko abo bantu bafashwe hagati ya saa kenda na saa kumi za mu gitondo, bafatirwa mu cyuho hafi y’amazi atemba aho bashakishaga iyo zahabu mu mazi aba aretse cyangwa atemba.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru IP Ignace Ngirabakunzi.

Amafoto Taarifa yashoboye kubona arerekana ko ubwo bucukuzi bukorerwa hafi y’imirima abaturage bahingamo icyayi.

Abajijwe aho abo bantu bagurisha ayo mabuye baba bacukuye muri ubwo buryo, IP Ngirabakunzi yavuze ko bikiri mu iperereza.

Icyakora, hari amakuru avuga ko bamwe bayajyana ku birombe bisanzwe bicukura mu buryo bwemewe bakabagurira kuri make.

Amabye bayacukura muri ayo mazi.

Hari n’ababa bafite abantu iyo mirenge bakomokamo babagurira ayo mabuye nabo bakazishakira uko bayageza ku isoko mpuzamahanga.

Birumvikana ko amabuye yafashwe ataragurishwa, ashyikirizwa inzego bireba akajyanwa ahabugenewe.

Polisi y’u Rwanda isaba abaturage kwirinda ubu bucukuzi kuko bugira ingaruka mbi haba ku babukora, imiryango yabo, ibikorwaremezo, ibidukikije n’ahandi.

Abafatiwe mu mukwabo wo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu Tariki 08, Kanama, 2025 babaye bafungiwe kuri Station ya Polisi ya Bushoke muri Rulindo.

TAGGED:AmabuyeGicumbiRulindoRwandaUbukunguUmutekanoZahabu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Adolphe Muzito Utavuga Rumwe Na Tshisekedi Yashyizwe Muri Guverinoma Ye
Next Article Imbaduko PM Nsengiyumva Atangiranye Mu Kuzamura Ubuhinzi N’Ubworozi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hafi Kimwe Cya Kabiri Cy’Ibyo u Rwanda Rwohereza Mu Muhanga Gikomoka Ku Buhinzi- PM Nsengiyumva

Amerika Ntishaka Umusirikare Wayo Ubyibushye

Nyuma Y’Imyaka Babana, Sonia Rolland Yakoze Ubukwe Ashagawe N’Abakobwa Be

Drone Y’Ingabo Za DRC Yagabye Igitero Ku Birindiro Bya AFC/M23

U Rwanda Rugiye Gushinga Ikigo Gitoza Gukumira Ibitero By’Ikoranabuhanga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Yabwiye UN Ko Igihe Kigeze Afurika Igahagararirwa Mu Kanama Kayo K’Umutekano

Ambasaderi Nyamvumba Yahaye Rayon Sports Umukoro

Kagame Yabwiye Abateguye UCI Ko Bahawe Ikaze Mu Rwanda Igihe Cyose Bazashakira

Abangavu B’Abanyarwakazi Batsinzwe Bahabwa Amadolari

Rwanda: Umunya Slovenia Atwaye Isiganwa Ry’Isi Mu Bagabo Batwara Igare

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUbukungu

Hatangijwe Ihuriro Ry’Abashoramari Bo Mu Bwongereza Bakorera Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Ivuga Ko Isiganwa Rya UCI Ryasukuye Ikirere Cya Kigali

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukunguUmutekano

RIB Yavumbuye Amayeri Akomeye Bakoresha Biba Amadolari 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Ingabo Z’u Rwanda Zaganiriye N’Iza Uganda 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?