Itangazo rigenewe abanyamakuru ryatangajwe n’abateguye Inama y’Abakuru b’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo igamije kureba uko ikibazo kiri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo cyahagarara rivuga ko hanzuwe ko imirwano ihabera ihagarara.
Biriya biganiro byabereye mu Murwa mukuru wa Angola witwa Luanda ku butumire bwa Perezida wa Angola witwa Lorenco.
Ikindi cyanzuwe muri iriya nama ni uko hashyirwaho itsinda ryigenga rigomba kureba niba koko imirwano yarahagaze, rikazunganira uburyo busanzwe bwarashyizweho bwiswe International Conference of the Great Lakes Region.
Itsinda ryemerejwe muri Angola rizaba riyobowe n’umusirikare ufite ipeti rya Jenerali ukomoka muri Angola.
Bemeranyijwe kandi ko hari inama izabera i Kinshasa izitabirwa n’abagize Komisiyo idasanzwe y’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo kugira ngo barebere hamwe aho ishyirwa mu bikorwa by’amasezerano yo kugarura amahoro mu Burasirazaba bwa DRC rigeze.
Abanditse itangazo ry’ibyavuye mu Nama yaraye ihuje Abakuru b’ibihugu byombi banditse ko kugira ngo hagaruke icyizere cyatakanye hagati ya Kigali na Kinshasa, inama ya mbere y’abagize iriya Komisiyo izateranira i Luanda muri Angola.
Hari n’indi ngingo bemeranyijeho ariko bisa n’aho izagorana.
Ni ingingo y’uko abarwanyi ba M23 bava ahantu hose bafashe.
Iragoye kubera ko aba barwanyi bari bamaze iminsi mike bafashe Umujyi wa Rutshuru ituriye Umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyepfo ari wo Goma.