Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibigo Bya Amerika Bicukura Petelori Birashaka Ko Muri Irani Zihindura Imirishyo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Ibigo Bya Amerika Bicukura Petelori Birashaka Ko Muri Irani Zihindura Imirishyo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 January 2026 10:40 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Mike Sommers uyobora Ikigo cy'Abanyameerika gicukura petelori.
SHARE

Abakora mu rwego rwa peteroli muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangaje ko biteguye gufasha Irani kujya ku murongo igihe nikigera abayiyobora muri iki gihe bakava ku butegetsi. Bisobanuye ko imwe mu mpamvu Trump ashyigikiye ko ibintu bihinduka muri iki gihugu ari impamvu za politiki.

Amerika kandi ivuga ko izafasha Irani ikajya ku murongo ku rwego ruruta uko iteganya kubigenza kuri Venezuela, ikindi gihugu Amerika ishakamo umutungo kamere ukomeye.

Perezida w’Ikigo gihagarariye inganda za peteroli muri Amerika (American Petroleum Institute, API), Mike Sommers, yavuze ko imyigaragambyo ikomeje muri Irani ari inkuru nziza ku baturage b’icyo gihugu.

Yagize ati: “Iyi ni inkuru nziza ku baturage ba Irani—barimo guharanira ubwisanzure bwabo.”

Abivuze mu gihe Perezida Donald Trump avugwaho gutekereza ku bizakorwa muri Irani nizihindura imirishyo, ndetse kuri uyu wa Kabiri abinyujije kuri Truth Social yijeje abigaragambya ko azabashyigikira, i Teheran ibintu bigahinduka.

Sommers yabwiye abanyamakuru nyuma y’inama ngarukamwaka ya API yabereye i Washington yitwa State of American Energy ko urwego ayoboye rwiyemeje kuba imbaraga zizatuma ibintu bihinduka mu gihe ubutegetsi bwazaba buvuyeho, hakajyaho ubundi.’

Yakomeje avuga ko Irani ari igihugu gifite akamaro kanini mu bucukuzi bwa peteroli ku rwego rw’isi, aho kuri ubu ari icya gatandatu mu bicukura peteroli nyinshi, kandi ko gishobora kongera umusaruro kurushaho.

Nubwo inganda za peteroli za Irani zagizweho ingaruka zikomeye n’ibihano bya Amerika mu myaka myinshi ishize, ziracyafatwa nk’izifite imiterere ihamye, bitandukanye n’iza Venezuela.

Ku rundi ruhande, Sommers yavuze ko kugira ngo ibigo byongere gusubira gushora imari muri Venezuela, hakenewe icyizere cy’ishoramari rirambye, umutekano mu bikorwa by’ubucukuzi no kubahiriza amategeko—ibintu bisaba igihe kirekire.

Ati: “Nibabona ibyo bintu bitatu by’ingenzi, ntekereza ko ishoramari rizasubira muri Venezuela.”

Mu nama ya API abari bayirimo bashimangiye itandukaniro riri hagati ya Irani na Venezuela, aho ibikorwa remezo bya peteroli bya Venezuela byangiritse cyane kubera kwirengagizwa n’ubutegetsi bwa gisosiyalisiti mu gihe kirekire.

Kevin Book, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ubushakashatsi ku by’ingufu ClearView Energy Partners yabwiye Politico ati: “Irani yashoboye kongera umusaruro wa peteroli nubwo yari iri mu bihano bikomeye kurusha ibindi Amerika ishobora gushyiraho. Tekereza icyo yakora ifashijwe n’ubumenyi bw’ikoranabuhanga bwo mu Burengerazuba, ikaba yasubira ku murongo!”

Bob McNally, wahoze ari umujyanama wa Perezida George W. Bush mu by’umutekano n’ingufu, ubu ukaba ayobora ikigo Rapidan Energy Group gisesengura ibijyanye n’ingufu na politiki mpuzamahanga, yavuze ko amahirwe yo kongera umusaruro wa peteroli muri Irani atandukanye cyane n’aya Venezuela.

Avuga ko Amerika iramutse ikoranye na Irani, byayiha uburryo bwinshi kandi bufatika bwo gucukura no kugurisha petelori kurusha uko byagenda muri Venezuela.

Mu gihe ibintu bimeze gutyo, Sommers yabwiye abanyamakuru ko API irwanya igitekerezo icyo ari cyo cyose cy’uko ubutegetsi bwa Trump bwagira imigabane mu bigo bya peteroli byashora imari muri Venezuela.

Leta ya Amerika imaze gufata imigabane mu bigo bimwe by’imbere mu gihugu mu rwego rwo guteza imbere inzego ifata nk’izifite akamaro ku mutekano n’inyungu z’igihugu, nk’inganda z’ibikoresho bikoreshwa mu gukora mudasobwa na telefoni zigezweho bita ‘semiconductors’ n’amabuye y’agaciro y’ingenzi.

Ikindi kivugwa n’abayobozi b’ibigo bya Amerika bicukura petelori ni uko hakenewe ibisobanuro birambuye ku byo ubutegetsi bushaka gukora bijyanye no gufata imigabane mu kigo cya peteroli cya Leta ya Venezuela (PdVSA), bakanasaba ko nta kigo cya peteroli cya Leta muri Amerika kigomba kujyaho.

TAGGED:AmerikafeaturedIbigoMikeUbucuruziVenezuela
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umutoza W’Amavubi Yirukanywe
Next Article DJ Toxxyk Hari Ibyo Yemeye Mu Rukiko Ibindi Arabihakana
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

DRC: Ikigega Cya Lisansi Cyakongotse

Ambasaderi Busabizwa Asanga Ubutwari Atari Amagambo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Abasora Ipatanti N’Umusoro Ku Nyungu Z’Ubukode Babyihutishe- Komiseri Muri Revenue 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Tshisekedi Yagiye Muri Leta Ziyunze Z’Abarabu Gusinya Amasezerano Mu Bucukuzi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Grammy Awards: Kendrik Lamar Yahize Abandi Baraperi Mu Bihembo Byinshi Abitse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Abantu Babiri Bananirwa Bate Kubana?-Kagame Abaza Abashakanye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzima

‘Gusaranganya Shisha Kibondo’ Ni Ruswa Nini Mu Rwego Rw’Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?