Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibihe Turimo Bituma Abaturage Bacu Batihaza Mu Biribwa- PM Ngirente
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ibihe Turimo Bituma Abaturage Bacu Batihaza Mu Biribwa- PM Ngirente

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 September 2022 4:46 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente avuga ko ibihe bibi isi irimo muri iki gihe cya nyuma ya COVID0-19 bituma inzego nyinshi z’ubukungu harimo n’ubuhinzi zizahara, bityo abaturage ntibihaze mu biribwa.

Yabivuze mu ijambo yagejeje ku banyacyubahiro bari bitabiriye Inama mpuzamahanga iri kubera mu Rwanda yiga uko ubuhinzi bwarushaho kunozwa binyuze mu ikoranabuhanga mu mihingire.

Ikoranabuhanga mu mihingire rijyanirana no guhinga ubutaka bufumbiye neza, bugaterwamo imbuto y’indobanure yera vuba kandi ihangana n’indwara ndetse n’imihingire y’ubu igatandukana n’iya kera yakoreshaga isuka.

Ni ngombwa kandi ko habaho n’uburyo bwo kuhira kugira ngo imvura ntikomeze kuba ari yo soko yonyine y’amazi yeza imyaka.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ibi hamwe n’ibindi biri mu Nama yiswe African Green Revolution Forum (AGRF) Summit 2022 iri kubera mu Rwanda.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente avuga ko kugira ngo abantu bongere kwihaza mu biribwa ari ngombwa ko abashoramari bashora mu buhinzi kugira ngo bakomeze guhangana n’ingaruka za COVID-19.

Yabwiye abashyitsi ko u Rwanda rwakoze uko rushoboye kugira ngo ruzamure urwego rwarwo rw’ubuhinzi.

Avuga  ko u Rwanda rwibanze mu kugabanya umusaruro wangirika mu isarura.

Ahenshi muri Afurika ngo umusaruro wangirikira mu isarura uba uri hagati ya 30% na 40% y’umusaruro wose.

- Advertisement -

Kugira ngo u Rwanda rushobore kwirinda ibi, Minisitiri w’Intebe Ngirente avuga ko byaturutse ku mikoranire hagati ya Leta n’abikorera ku giti cyabo.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye iriya nama

Ikindi  ni uko hari uburyo bw’ikoranabuhanga mu kuhira imyaka Leta yatangije ndetse ishyiraho na Nkunganire ku bihingwa bimwe na bimwe  ndetse no ku ifumbire mu rwego rwo kongera umusaruro.

Ikindi ni uko hari ibigega Leta yashyizeho byo guhunika imyaka kugira ngo izatabare mu bihe bigoye.

Ibi nibyo byafashije u Rwanda guha abarutuye ibibatunga mu gihe cya Guma mu Rugo.

Bamwe mu banyacyubahiro bari muri iyi nama ni uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam Desalegn.

TAGGED:featuredMinisitiriNgirenteUbuhinzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Minisitiri W’Ubutabera ‘Yibukije’ Abagenzacyaha Ibyaha Byugarije U Rwanda
Next Article Ikipe Y’u Rwanda Ya Handball Yatsindiwe Imbere Y’Umukuru W’Igihugu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?