Ibihembo Ku Muntu Uzaririmba Neza Indirimbo Ya Alyn Sano

Umuhanzikazi Alyn Sano yashyizeho birimo guha Frw 50 000 ku muntu uzaririmba neza indirimbo aheruka gusohora yitwa ‘Urwo Ngukunda.’

Abahanzi  bakunze gushyiraho amafaranga ku bakunzi babo mu rwego rwo kwamamaza indirimbo zabo. Bamwe bakabikora mu buryo bwo guhemba uwayibyinnye neza cyangwa se uwayiririmbye neza.

Alyn Sano uheruka gusohora indirimbo yise ‘Urwo Ngukunda’ nawe yatangije ubu bukangurambaga.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati “Mwiriwe neza, Ndizera ko mumeze neza? Mbazaniye inkuru nziza. Ifate video yawe uririmba Urwo Ngukunda maze utsindire ibihembo bishimishije harimo “Amafaranga ibihumbi 50 ,Kuzagaragara muri Video Clip yanjye no Gukorana mu buryo burambye .”

Abazifata ayo mashusho bazajya bayashyira ku mbuga nkoranyambaga zabo ubundi bagakora Tag ku izina rye bakanakoresha HashTag ya #UrwoNgukunda.

INDIRIMBO ya Alyn Sano

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version