Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibihugu Bikize Bimaze Gukoresha 75% By’Inkingo Zose Za COVID-19
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

Ibihugu Bikize Bimaze Gukoresha 75% By’Inkingo Zose Za COVID-19

Last updated: 07 October 2021 5:37 pm
Share
FILE PHOTO: A vial and sryinge are seen in front of a displayed Pfizer logo in this illustration taken January 11, 2021. REUTERS/Dado Ruvic/Illustration/File Photo
SHARE

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) ryasabye ibihugu n’ibigo bifite ijambo rinini ku nkingo za COVID-19 guha agaciro amasezerano agamije kuzikwirakwiza mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, kugira ngo intego yo gukingira abantu benshi igerweho.

Kuri uyu wa Kane nibwo WHO yatangije gahunda igamije gukingira COVID-19 abantu bose bitarenze hagati mu mwaka wa 2022.

Ikubiyemo ingamba zizatuma mbere y’uko uyu mwaka urangira buri gihugu kizaba kimaze gukingira nibura 40% by’abaturage, na 70% kugeza hagati mu mwaka wa 2022.

Umuyobozi Mukuru wa WHO, Dr Tedros Ghebreyesus yavuze ko kugira ngo bishoboke bizasaba nibura inkingo miliyari 11, kandi ngo ikibazo si ukuboneka kwazo, ahubwo ni ukubasha kuzisaranganya.

Ati “Kugeza mu mpera za Nzeri, inkingo hafi miliyari 6.5 zari zimaze gutangwa ku isi yose. Mu gihe ubushobozi bwo gukora inkingo za COVID-19 bugeze hafi ku nkingo miliyari 1.5 ku kwezi, izatuma tugera ku ntego twihaye zirahari mu gihe zaba zikwirakwijwe uko bikwiye.”

Dr Tedros kandi yavuze ko amasezerano yo kugura izindi nkingo miliyari 5 yamaze gukorwa, ariko ngo icy’ingenzi ni uko zizajya aho zikenewe cyane, zigahabwa by’umwihariko abageze mu za bukuru, abakora mu nzego z’ubuzima n’andi matsinda afite ibyago biri hejuru.

Yavuze ko hafi kimwe cya gatatu cy’abatuye isi bamaze gukingirwa byuzuye – ni ukuvuga abahawe inkingo ebyiri aho ziteganywa cyangwa rumwe rwa Johnson & Johnson – ariko ngo iyo mibare “ihishira ubusumbane buteye ubwoba”.

Yakomeje ati “Ibihugu bifite ubukungu buri hejuru n’uburinganiye bimaze gukoresha 75% by’inkingo zose za COVID-19 zimaze gukorwa kugeza magingo aya.”

“Ibihugu bikennye byakiriye inkingo ziri munsi ya kimwe cya kabiri cya rimwe ku ijana by’inkingo zose. Muri Afurika, munsi ya 5% by’abaturage nibo gusa bakingiwe mu buryo bwuzuye.”

Nk’u Bwongereza butuwe na miliyoni 67 bumaze gukingira byuzuye abaturage miliyoni 45, mu gihe nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika imaze gukingira byuzuye abaturage miliyoni 186, bahwanye na 56.1%.

Dr Tedros yavuze ko WHO yari yaratanze intego isaba ibihugu byose gukingira nibura 10% by’abaturage kugeza mu mpera za Nzeri 2021. Nyamara ngo ibihugu 56 ntibyabashije kuyigeraho, kandi ngo si ukubera amakosa yabyo.

Yakomeje ati “Dushobora kugera ku ntego zacu ari uko gusa ibihugu n’ibigo bigenzura ikwirakwizwa ry’inkingo za COVID-19 bishyize imbere amasezerano ya COVAX na Gahunda nyafurika yo kugura inkingo (AVAT), mu nkingo zigurwa cyangwa zitangwa nk’impano.”

“Dufite ibikenewe byose kugira ngo tubashe kugenzura icyorezo cya 𝐂𝐎𝐕𝐈𝐃-𝟏𝟗, igihe twaba tubikoresheje neza kandi tukabisaranganya uko bikwiye.”

Kugeza ubu abamaze kwandura COVID-19 hirya no hino ku isi ni miliyoni 237, imaze guhitana miliyoni 4,8.

Mu gihe ibihugu bikomeje kurwana no gukingira abantu bakuru, uruganda rukora urukingo rwa Pfizer-BioNTech rwamaze gusaba Ikigo gishinzwe ibiribwa n’imiti muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, US FDA, ko cyatanga uburenganzira kugira ngo uru rukingo ruhabwe n’abana bafite hagati y’imyaka 5 kugeza kuri 11.

TAGGED:COVID-19Dr. Tedros GhebreyesusfeaturedInkingo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Imurikagurisha Ribera I Dubai Ni Icyizere Cy’Ibihe Byiza Bya Nyuma Ya COVID-19
Next Article U Bwongereza Bwakomoreye Ingendo Zituruka Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Tekeniki Zifasha Inyoni Kuguruka Zigishije Abantu Gukora Indege

Intambara Ya Dipolomasi Hagati Ya Israel Na Afurika Y’Epfo Irafata Indi Ntera

DRC: Abantu 200 Bishwe N’Ikirombe

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

Umukinnyi Ukomeye Wa Kepler WBBC Yaguzwe Na REG WBBC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Kigali: Umusore Yishe Mugenzi We Amuziza Umukobwa

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuhuza Wa Afurika Yunze Ubumwe Mu Kibazo Cy’u Rwanda Na DRC Ari i Kigali

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Mobicash Yabaye Ihagaritswe 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?