Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Imurikagurisha Ribera I Dubai Ni Icyizere Cy’Ibihe Byiza Bya Nyuma Ya COVID-19
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Utuntu n'Utundi

Imurikagurisha Ribera I Dubai Ni Icyizere Cy’Ibihe Byiza Bya Nyuma Ya COVID-19

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 October 2021 3:08 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu minsi micye ishize, muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu hafunguwe imurikagurisha ryitezweho kuzahuza abantu barenga miliyoni 25 baturutse hirya no hino ku isi. Ni icyo gikorwa cy’ubucuruzi n’ubusabane mpuzamahanga kibaye kuva COVID-19 igeze ku isi mu mpera z’umwaka wa 2019. Ababikurikirana bemeza ko ari ryo riri gutegurira abantu gusubira mu buzima busanzwe.

Uwajya i Dubai ahari kubera ririya murikagurisha, yahasanga abantu b’amabara y’uruhu, imico n’amadini bitandukanye, bamwe batetse, abandi bacuranga, abandi bakina imikino itandukanye.

Barimo abafite impano zihebuje ndetse n’ubwenge bufitwe na bacye mu batuye isi kandi biteguye kubusangiza abandi.

Muri iki gihe i Dubai hateraniye abantu baturutse mu bihugu 192, aba bagabo, abagore, abana, inkumi n’abasore bakazagurira cyangwa bakagurishiriza ibicuruzwa muri Dubai mu gihe cy’amezi atandatu.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

U Rwanda narwo ruhafite icyumba rumurikiramo ibyo rwahanze.

Perezida Paul Kagame aherutse kuhasura, abashinzwe ibihamurikirwa bamutembereza ahantu hose u Rwanda ruzamurikira ibyarwo.

Abari muri ririya murikagurisha bafite amahirwe yo kureba aho robots zibyina ubwazo cyangwa  zikabyinana n’abantu.

Izi robots ziri kubyina umuziki wanditswe n’umuhanzi wa kera ukomoka mu Budage witwaga Ludwig van Beethoven.

Mu gihe bamwe bari mu nzu mberabyombi zitamirije amabara ya cyami ni ukuvuga umuhondo wa zahabu, umutuku w’icyubahiro, ibara rya emeraude n’andi, hanze yazo muri metero nke hari imihanda iri gutambukwamo n’abantu bari mu myiyereko yerekana imico y’iwabo, ibyo bita festivals.

- Advertisement -

Ntibicira aho kuko hari abandi bateraniye mu zindi nzu ziteye nk’ibyumba bya Kaminuza zikomeye byigirwamo n’abahanga mu by’ikirere, aho bari gusobanurirwa ibyo ibigo runaka byakoze birimo ‘imashini zitekereza’ nk’abantu, abandi bateze amatwi abahanga bari kubasobanurira imikorere n’imikoranire y’ibiyega mu kirere.

Inyubako z’aho zubatswe mu buryo bwihariye

Ibiyega( biva ku nshinga: kuyega, to move) mu kirere birimo inyenyeri, imiyaga, ivumbi, ibitare, imibumbe, imvura(zitandukanye n’iz’amazi tubona ku isi) n’ibindi.

Ibi hamwe n’ibindi bigize icyo bita universe, isanzure mu Kinyarwanda nyacyo!

I Dubai hubatswe ibyumba 200 bigenewe kumurikirwamo ibyo abatuye isi bahanze mbere ya COVID-19 na za Guma mu rugo ndetse na nyuma y’izi Guma mu rugo.

Iyo ufashe nk’icyumba u Bwongereza buri kumurikiramo ibyo bwahanze, usanga ari igihangano kihariye.

Ni icyumba cyahanzwe n’itsinda ry’abakora mu kigo cy’abubatsi kitwa Es Devlin Studio, Avantgarde na Veretec.

Bagikoze k’uburyo umushyitsi ugisuye ahita abona ibitekerezo by’umuhanga mu bugenge w’Umwongereza wapfuye witwa Stephen Hawking bikubiye mucyo yise ‘Breakthrough Message’ asobanura uko abantu bazaba babayeho ubwo bazatangira gutura ku kwezi cyangwa kuri Mars.

Umuhanga mu bwubatsi wo muri Espagne witwa Santiago Calatrava yahimbye inyubako imurikirwamo n’abo mu gihugu cya Leta zunze ubumwe z’Abarabu, icyo cyumba kikaba gishushe nk’igisiga cya kagoma.

Izi ni ingero nke z’inyubako zidasanzwe ziri kumurikirwamo ibyakozwe n’abatuye isi n’ubwo batorohewe na COVID-19 guhera mu mwaka wa 2019.

Mu magambo avunaguye, iyo urebye uko ririya murikagurisha riteguye, ubona ko byari bikwiye ko riba muri iki gihe aho abantu bari kwivana mu ngaruka za COVID-19.

Hubatswe mu buryo bwerekana ubuhanga bwihariye

Nyuma y’igihe kirekire abantu barakuwe umutima na COVID-19, ubu noneho bashobora guhura bakaganira, bakidagadura, bakubaka ubucuti.

Expo 2020 Dubai ije ari igihozo ku batuye isi batiyumvishaga ko inzira zahuzaga isi mbere ya COVID-19  zizongera kuba nyabagendwa.

TAGGED:AbarabuCOVID-19DubaifeaturedImurikagurisha
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amerika Yirukanye Mu Gihugu Umunyarwanda Wahamijwe Uruhare Muri Jenoside
Next Article Ibihugu Bikize Bimaze Gukoresha 75% By’Inkingo Zose Za COVID-19
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?