Mu Ijambo Perezida Kagame yaraye agejeje ku bagize ihuriro ryitwa Raisina rihuza u Buhinde n’inshuti zabwo, yagarutse ku nkingo bwakoze, avuga k’ubufatanye mu burezi, ikoranabuhanga, ubucuruzi n’ibindi.
Yatangiye ashimira Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi n’abandi bagize itsinda ryo muri ririya huriro bateguye iriya nama.
Yababwiye ko yari bwishimire kubana nabo imbonankubone, ariko ko bidakunda muri iki gihe kubera gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda Icyorezo COVID-19 kuko ‘kigihari.’
Perezida Kagame yavuze ko COVID-19 yazonze urwego rw’ubuzima ariko igira n’ingaruka ku bufatanye mpuzamahanga.
Yashimye ko u Buhinde ari cyo gihugu cyakoze inkingo nyinshi zohererejwe Afurika binyuze mu bufatanye mpuzamahanga bwiswe COVAX.
Ati: “ Iyo u Buhinde butaza kugira ubushake n’ubushobozi bwo gukora ziriya nkingo no kuzoherereza abandi, birashoboka ko Afurika itari bubone inkingo nk’uko izifite kugeza ubu.”
Perezida Kagame yavuze ko ibi byerekana ko Afurika n’u Buhinde bigomba gukomeza ubu bufatanye haba mu by’inganda zikora imiti ndetse no mu zindi nzego.
Yavuze ko u Rwanda by’umwihariko ruzakomeza gukorana n’u Buhinde mu nzego zirimo uburezi, ibikorwa remezo, ikoranabuhanga n’izindi.
Ihuriro Ryiswe Raisina Dialogue ni iki?
Raisina Dialogue (Rāyasīnā Saṃvāda) ni Ihuriro mpuzamahanga rihuza u Buhinde n’ibindi bihugu, ribera mu murwa mukuru New Delhi.
Ryatangiye muri 2016, rikaba rihuza abanyapolitiki, intiti muri politiki mpuzamahanga, izo mu bucuruzi no mu zindi nzego kugira ngo baganire uko u Buhinde bwakomeza gukorana neza n’ibihugu bufitanye ubufatanye.
Imitegurire n’imikorere ya ririya huriro bicungwa n’ikigo cy’ubushakashatsi kitwa Observer Research Foundation gikorana na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Buhinde.
Izina Raisina rifitanye isano n’umusozi Ibiro by’Umukuru w’u Buhinde byubatsweho ndetse n’inyubako Minisiteri zitandukanye z’u Buhinde zubatsweho.