Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibiro By’Ikinyamakuru IGIHE Byahiye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ibiro By’Ikinyamakuru IGIHE Byahiye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 September 2021 7:59 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ibiro by’ikinyamakuru IGIHE cyandika kuri internet byafashwe n’inkongi, yangiza ibintu byinshi birimo ibikoresho byo mu biro n’ibindi byifashishwaga mu kazi ka buri munsi.

Ni ibiro biherereye mu igorofa ya kane mu nyubako imenyerewe nko ‘Kwa Ndamage’, mu Mujyi wa Kigali rwagati ahateganye n’iguriro T 2000.

Ishami rya Polisi rizimya inkongi ryahageze rigerageza kuzimya umuriro ariko bibanza kugorana kubera umwotsi mwinshi, kugeza ubwo ryimuye ibikoresho rigatangira kuzimya riturutse ahategerwa imodoka hazwi nka ‘Downtown.’

Umuriro ngo watangiye ahagana saa tatu z’ijoro ryo kuri uyu wa 12 Nzeri, nk’uko ikinyamakuru IGIHE cyabitangaje.

Mu itangazo cyasohoye cyagize kiti “Nta muntu wahakomerekeye cyangwa ngo ahagirire ikindi kibazo. Icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana ndetse Polisi yatangiye iperereza ryimbitse.”

Cyijeje ko ibyabaye bitari bukome mu nkokora imirimo isanzwe yo gutara no gutangaza inkuru, n’izindi serivisi icyo kinyamakuru gicuruza.

Amakuru avuga ko igice cyose cy’igorofa ya kane ari nayo ya nyuma kuri iriya nyubako cyahiye kigakongoka.

Byabaye abantu benshi batashye, keretse abakozi bageza mu masaha akuze y’ijoro, ari nacyo cyatumye ibikoresho byarokowe muri iyi nyubako biba bike cyane.

Hari amakuru ko iyi nkongi yatewe n’ikibazo kiyanye n’amashanyarazi, ikaba yaratangiriye mu biro by’umuyobozi mukuru wa IGIHE, iza gukwira mu biro byose.

Ibiro bya IGIHE biherereye mu nyubako yiswe ‘Kwa Ndamage’
TAGGED:featuredGushyaIbiroIgihe.comUmupolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Israel Yongeye Kugaba Ibitero Muri Gaza
Next Article Koreya Ya Ruguru Yongeye Kwereka Amerika Ko Igihagaze Bwuma
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abanywera Urumogi Muri Gereza Baburiwe

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rubavu: Minisitiri W’Intebe Yasuye Inganda Zikora Ku Kiyaga Cya Kivu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbuzima

Ebola Yagarutse Muri DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Musanze: Polisi Yafunze Ahengerwaga Inzoga Yitwa Karigazoke

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?