Ibiro By’Ikinyamakuru IGIHE Byahiye

Ibiro by’ikinyamakuru IGIHE cyandika kuri internet byafashwe n’inkongi, yangiza ibintu byinshi birimo ibikoresho byo mu biro n’ibindi byifashishwaga mu kazi ka buri munsi.

Ni ibiro biherereye mu igorofa ya kane mu nyubako imenyerewe nko ‘Kwa Ndamage’, mu Mujyi wa Kigali rwagati ahateganye n’iguriro T 2000.

Ishami rya Polisi rizimya inkongi ryahageze rigerageza kuzimya umuriro ariko bibanza kugorana kubera umwotsi mwinshi, kugeza ubwo ryimuye ibikoresho rigatangira kuzimya riturutse ahategerwa imodoka hazwi nka ‘Downtown.’

Umuriro ngo watangiye ahagana saa tatu z’ijoro ryo kuri uyu wa 12 Nzeri, nk’uko ikinyamakuru IGIHE cyabitangaje.

- Advertisement -

Mu itangazo cyasohoye cyagize kiti “Nta muntu wahakomerekeye cyangwa ngo ahagirire ikindi kibazo. Icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana ndetse Polisi yatangiye iperereza ryimbitse.”

Cyijeje ko ibyabaye bitari bukome mu nkokora imirimo isanzwe yo gutara no gutangaza inkuru, n’izindi serivisi icyo kinyamakuru gicuruza.

Amakuru avuga ko igice cyose cy’igorofa ya kane ari nayo ya nyuma kuri iriya nyubako cyahiye kigakongoka.

Byabaye abantu benshi batashye, keretse abakozi bageza mu masaha akuze y’ijoro, ari nacyo cyatumye ibikoresho byarokowe muri iyi nyubako biba bike cyane.

Hari amakuru ko iyi nkongi yatewe n’ikibazo kiyanye n’amashanyarazi, ikaba yaratangiriye mu biro by’umuyobozi mukuru wa IGIHE, iza gukwira mu biro byose.

Ibiro bya IGIHE biherereye mu nyubako yiswe ‘Kwa Ndamage’
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version