Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibisasu Byaturikiye i Kampala Byishe Umupolisi Umwe, Bikomeretsa Bagenzi Be 27
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ibisasu Byaturikiye i Kampala Byishe Umupolisi Umwe, Bikomeretsa Bagenzi Be 27

admin
Last updated: 17 November 2021 7:05 pm
admin
Share
SHARE

Polisi ya Uganda yemeje ko abantu batatu bishwe n’ibisasu byaturikiye mu murwa mukuru Kampala kuri uyu wa Kabiri harimo umupolisi umwe, mu gihe imibare y’abakomeretse yazamutse ikagera ku bantu 37, barimo abapolisi 27.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, CP Fred Enanga, kuri uyu wa Gatatu yabwiye abanyamakuru ko abantu batatu bapfuye harimo Police Constable Amos Kungu n’abasivili Basibe Ismail na Christopher Sande.

Yagize ati “Turashaka kwizeza imiryango y’abitabye Imana ko abagize uruhare muri biriya bikorwa by’iterabwoba bazabiryozwa. Nubwo abagabye biriya bitero by’ubwiyahuzi babiguyemo, tuzi neza ko bafite ababatera inkunga, abo bakorana mu mahugurwa no mu kubaha inshingano muri ibyo bikorwa byo kumena amaraso.”

“Ikindi twamenye ko abantu 37 ari bo bakomeretse, barimo abapolisi 27 n’abasivili 10. Ndetse turashaka kubwira abaturage ko muri abo 37, abantu 24 bamaze gusezererwa mu bitaro, ubu hari abasivili batanu muri babandi icumi n’abapolisi umunani, nibo bakiri mu bitaro. Ni ukuvuga ko abakiri mu bitaro ari abantu 13.”

Ni ibitero byabaye bikurikirana kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2021, kuko icya mbere cyabaye ahagana saa 10:03′ z’i Kampala – saa 09:03′ ku isaha y’i Kigali – ikindi kiba nyuma y’iminota itatu gusa.

Igitero cya mbere cyagabwe hafi y’aho basakira abantu binjira muri sitasiyo ya Polisi ya Kampala (Central Police Station).

CP Enanga yagize ati “Ubwo twasuzumaga amashusho yafashwe na camera nyuma ya kiriya gitero, agaragaza neza uburyo umugabo wambaye ikoti ry’umukara uhetse igikapu mu mugongo yaturikije igisasu yari afite, gihita kimuhitana.”

Ibisate by’igisasu ngo byageze muri metero 30 uvuye aho cyaturikiye.

Nyuma y’iminota itatu gusa, saa 10:06 ikindi gisasu cyahise giturikira ku muhanda ugana mu Nteko ishinga amategeko, imbere y’inyubako ikoreramo Jubilee Insurance.

CP Enanga yakomeje ati “Abiyahuzi babiri bitwaje ibisasu bagaragaye bari kuri moto ebyiri bigize nk’abamotari. Baturikije ibisasu bari bafite bihita bibahitana.”

Ni ibitero byiswe iby’iby’iterabwoba, bikekwa ko byagabwe n’umutwe wa ADF ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulik ya Demokarasi ya Congo ariko ukagira n’abantu benshi bakorana bari imbere mu gihugu.

TAGGED:ADFfeaturedFred EnangaIbiteroIterabwobaPolisi ya Uganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Burundi Bwasoje Iperereza Ku Barwanyi 19 Bwashyikirijwe n‘u Rwanda
Next Article Abaturarwanda 548 Bamaze Kwicwa n’Impanuka Muri Uyu Mwaka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ese Icyemezo Cya Leta Cyahombeje Abacuruzi Bagafunga Cyasubirwamo?

DRC: Urugo Rwa Azarias Ruberwa Rwatewe

Abaturage 354,000 Bagiye Guhabwa Amazi Meza

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

DRC: Abanyamahanga Ntibemerewe Gukora Ubucuruzi Buto Buto

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?