Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibishanga By’i Kigali Bigiye Guhindurwa Ahantu Nyaburanga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ibishanga By’i Kigali Bigiye Guhindurwa Ahantu Nyaburanga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 January 2024 3:02 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

REMA yatangaje ko imirimo yo gutunganya ibishanga bitanu byo mu Mujyi wa Kigali bigahindurwa ahantu nyaburanga igiye gutangira muri Gashyantare, 2024.

Ni ibikorwa byateguriwe ingengo y’imari ya miliyoni $80, ni ukuvuga agera kuri miliyari Frw 101,6.

Ibishanga bizasanwa ni bitanu biri ku buso bwa hegitari 408, birimo icya Gikondo, icya Rwampara, icya Rugenge-Rwintare, icya Kibumba n’Igishanga cya Nyabugogo.

Buri gishanga kikazajya kigira umwihariko wacyo bitewe n’imiterere y’aho giherereye.

Umuyobozi Mukuru wa REMA Kabera Juliet avuga kubisana bizatwara miliyoni 80$,  u Rwanda rukazabikora ku bufatanye n’abafatanyabikorwa barimo na Banki y’Isi.

Kugeza ubu hari miliyoni $32 (angana na miliyari 40 Frw zirengaho gato) yo gutangiza icyiciro cya mbere cy’ibikorwa.

Kabera ati:  “Bizasanwa ku buryo bugezweho, hakurwemo ibyatsi bitagenewe kuba mu bishanga, amasoko yazibye aziburwe, dushyiremo utuyira tw’abanyamaguru n’abatwara amagare, aho abantu bashobora kwicara bakaruhuka dushyiramo ibindi byatsi byari byaracitse n’ibindi biyungurura amazi. Bizakorwa neza ku buryo ibyo tubona Nyandungu bizaba byiyongereye.”

Juliet Kabera

Biteganyijwe ko mu cyumweru cya mbere cya Gashyantare ari bwo iyi mirimo izatangira.

Niba ibintu bigenze uko byateguwe, imirimo yo gutunganya biriya bikorwa remezo izarangira nyuma y’amezi 18, ni ukuvuga umwaka n’amezi atandatu.

Ahazakorwa biriya bishanga hazahinduka ahantu nyaburanga, igicumbi cy’ubukerarugendo bukorewe mu mijyi.

Muri aka kazi hazibandwa no mu kwagura utugezi turi muri ibi bishanga tugatemba mu buryo bugezweho tunyuze mu nzira zizahangwa, ibidendezi byakira amazi bigabanya umuvuduko w’amazi atemba hagabanywa umwuzure ushobora gusenya ibikorwaremezo.

Hazaterwa  ibiti gakondo bitandukanye bizakurwa mu mashyamba cyimeza nka Gishwati, Mukura n’andi bidasanzwe biboneka mu Mujyi wa Kigali hagamijwe kwigisha abazajya basura aho hantu ubwoko bw’ibiti buba mu mashyamba ya cyimeza.

N’ubwo ikigamijwe nyamukuru ari ukubungabunga ibidukikije, muri ibi bishanga hazashyirwamo n’ibikorwaremezo bitandukanye bizafasha ba mukerarugendo bahasura bakidagadura.

Biteganyijwe ko hazashyirwamo amasomero arimo murandasi,  ibibuga by’imyidagaduro birimo n’iby’umupira w’amaguru, inzira z’amagare n’abanyamaguru bashaka gukora siporo, kuruhuka no kwidagadura.

Hazashyirwamo inzu zitandukanye zishobora gutangirwamo amafunguro n’ibinyobwa, izizajya ziberamo imurikagurisha, ahahariwe imikino y’abana n’ibindi.

Mu bizahubakwa kandi harimo n’aho abafite ibinyabiziga bazajya babishyira, bikazagira akarusho ko gukoresha ingufu z’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba.

Hazahangwa imihanda ya metero enye z’ubugari yo kwifashishwa n’abatwaye amagare, intebe zo kwicaraho muri buri metero 500, ibiraro byo mu kirere byitegeye ibyuzi bihangano, amatara yo ku mihanda abarizwa kuri buri metero 20.

Hazashyirwamo utuzu tuzajya dushyirwamo amagare ku bashaka kuyatwara, ameza manini y’abaje mu ngendoshuri, utuzu dutanga amakuru, utubarizwamo amazi yo kunywa, intebe zo kureberaho ibyiza nyaburanga ku bahasura, za gym ku bakunda kugorara imitsi n’ibindi.

Uretse kuba bazabonamo akazi haba mu gihe cyo gutunganya ibi bishanga na nyuma yo kurangira kw’iyo mirimo, abaturage babituriye bazabasha kubona aho kwidagadurira cyane ko amafaranga azajya acibwa abahasura azaba yigonderwa na buri wese.

Mu gishanga cya Nyabugogo by’umwihariko hazashyirwamo ikiyaga kinini kizaba kigizwe n’amazi yayunguruwe, mu buryo bwo korohereza abashaka kwidagadurira ku mazi ku buryo kujya i Rubavu bizaba ari amahitamo ya kabiri, ndetse kakazashyirwamo n’ubwato ku bakunda gutembera mu mazi.

Minisitiri w’ibidukikije, Jeanne D’Arc Mujawamariya yavuze ko ibishanga ari nk’impyiko mu mubiri w’umuntu, kuko bigira uruhare runini mu kuyungurura ibinyabutabire biba mu mazi yanduye, urusobe rw’ibinyabuzima bigasugira bigasagamba.

Gusanura ibi bishanga bizungura abaturage barenga 220.500 mu buryo buziguye n’ubutaziguye, bahuraga n’ibibazo by’ibiza ndetse no kubura amazi meza n’ibindi bibazo biterwa no kwangirika kw’ibishanga.

Igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali kugeza muri 2050 kigaragaza ko mu mwaka wa  2013 kugeza 2022 ubuso bw’ibishanga byo muri uyu mujyi byagabanyutseho 4% buva kuri 14% by’ubuso bw’umujyi kuri ubu bigize 10,6% byose bitewe n’ibikorwa bya muntu.

Kugeza ubu Umujyi wa Kigali ubarurwamo ibishanga 37 bifite ubuso bubarirwa kuri hegitari 9,160.

Agaciro kabyo kabarirwa arenga miliyoni $ 74 (arenga miliyari 94 Frw) bijyanye n’umumaro w’ibyo bikora.

Kuva mu mwaka wa  2017 ni bwo Leta yatangiye kuvana abbantu  mu bishanga n’abafitemo ibikorwa bibyangiza.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Uharanira Kubungabunga Ibidukikije mu Muhora wa Albert, ARCOS (Albertine Rift Conservation Society), bugaragaza ko kwita ku bishanga byo mu Mujyi wa Kigali bizafasha u Rwanda kwinjiza arenga miliyari 1,9$ kugeza mu 2025, aho ruzajya rwinjiza arenga miliyoni 155$.

Kugeza ubu u Rwanda rufite ibishanga byose hamwe  915 bigize 10,6% by’ubuso bwose, aho 38 bingana na 20% ari ibishanga bikomye.

TAGGED:featuredIbishangaJulietKaberaNyaburangaREMARwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Papa Francis Yasabye Isi Kutazibagirwa Ubukana Bwa Jenoside Yakorewe Abatutsi
Next Article Muhanga: 19% By’Abana Baragwingiye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?