Ibitaro Bya Kibagabaga Bigiye Kuvugururwa Bicungwe N’Abadivantisiti

Minisiteri y’ubuzima yaraye ihagarariye igikorwa  cyo kwegurura Ibitaro bya Kibagabaga ikigo gishamikiye ku idini ry’Abadivantisiti kitwa Integrative Healthcare Rwanda (IHCR) kugira ngo kicyagure kandi kigicunge.

Intego ni ukugiha ubushobozi butuma kiva ku rwego rw’ibitaro by’Akarere kikaba ibitaro byo ku rwego rwa Kaminuza.

Minisitiri w’ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana niwe wari uhagarariye Guverinoma muri iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere taliki 15, Ukuboza, 2023.

Ibitaro bya Kibagabaga bizashyirwamo ishuri ry’ubuvuzi ry’’Abadiventisiti rizafasha abaganga kugira ubumenyi buhambaye mu kuvura indwara zitandukanye.

- Advertisement -

Iryo shuri rigezweho ryitwa The Adventist School of Medicine (ASOME), rikaba i Masor mu Karere ka Gasabo.

Ryigisha ubuvuzi busanzwe, urangije amasomo agahabwa impamyabumenyi ihanitse  mu buvuzi ya Medical Doctor( MD).

Abandi bize muri iri shuri bahabwa impamyabumenyi mu by’ubuzima rusange, abandi bakazihabwa mu by’ubuforomo n’ububyaza.

Iyi Kaminuza ifite ahantu hatatu ikorera ari ho i Masoro, Gishushu n’i Karongi mu Burengerazuba.

Ibitaro bya Kibagabaga biri mu bitaro binini mu  Mujyi wa Kigali ariko bikagira ikibazo cy’uko bidaha serivisi zihagije ababigana bose.

Nibyo bitaro byakira abarwayi benshi kubera ko uretse abatuye Akarere ka Gasabo bigomba kuvura byanze bikunze, hiyongeraho n’abaturuka mu tundi turere.

Akarere ka Gasabo gatuwe n’abaturage 879,504.

Ibitaro bya Kibagabaga bifite abakozi bake kubera ko bose hamwe bagera kuri 271, kandi bikaba bigomba gukurikirana imikorere y’ibigo nderabuzima 17 na postes de santés 43.

Ibi bitaro bifite imbangukiragutabara eshanu.

Intego ni uko bizagurwa bikongererwa ubushobozi haba mu baganga no mu bikoresho bityo bigahinduka ibitaro by’ikitegererezo haba mu Rwanda no mu Karere ruherereyemo.

Ifoto@The New Times

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version