Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibitero Bya Grenade Byahitanye Benshi I Bujumbura, Abandi Barakomereka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ibitero Bya Grenade Byahitanye Benshi I Bujumbura, Abandi Barakomereka

Last updated: 26 May 2021 10:35 am
Share
SHARE

Minisiteri y’Umutekano mu Burundi yemeje ko abantu babiri ari bo bahitanywe n’ibitero bya grenade byagabwe ahantu hatandukanye mu mujyi wa Bujumbura, abandi benshi barakomereka.

Biriya bitero byiswe iby’iterabwoba bwagabwe ahagana saa moya z’ijoro, ku buryo grenade zatewe zisa n’izaturikiye rimwe nk’uko ababibonye babyemeza. Bivugwa ko habaye ibitero bine ahantu hatandukanye hategerwa imodoka.

Grenade imwe yaturikiye ahategerwa imodoka ku isoko rya COTEBU mu Ngagara, ndetse ababibonye bavuga ko abantu bane bahise bapfa abandi benshi bagakomereka. Uwagabye kiriya gitero yishwe na polisi, imusangana izindi grenade nyinshi.

Indi grenade yatewe ahategerwa imodoka zitwara abantu n’ibintu zijya mu majyepfo ya Bujumbura, indi iterwa ahategerwa izigana mu majyaruguru ya Bujumbura, hafi y’ahahoze isoko rkuru rya Bujumbura nk’uko ikinyamakuru Iwacu cyo mu Burundi cyabyanditse.

Ibyo bitero byakomerekeyemo abantu benshi nk’uko ababonye babyemeza.

Indi grenade yaje guterwa ahategerwa imodoka hazwi nka Permanence. Aho nyuma mu 2015 ubwo umutekano wari mubi cyane mu Burundi hatewe grenade yahitanye abantu 22.

Biriya bitero bikimara kuba, abasirikare bavanze n’abapolisi bahise bajya kureba ibyabaye, ari nako abakomeretse bajyanwa kwa muganga.

Minisiteri y’Umutekano yagize iti “Iterabwoba ryo gutera za grenade mu mujyi wa Bujumbura ahagana 19h: Abantu babiri bapfuye (umwe yahise agwa ahahoze isoko rikuru undi agwa kwa muganga) naho abakomeretse bajyanywe ku bitaro bitandukanye. Umwe mu byihebe wakomerekejwe na grenade ye yafashwe. Iperereza rirakomeje.”

Terrorisme par jet de grenades à @MairieBujumbura vers 19h : 2 morts (un sur place à l'ex-marché central et un autre après évacuation) et des blessés évacués vers les structures de soins de santé. Un des terroristes blessé par sa grenade arrêté. Enquête en cours.

— MininterInfosBi (@MininterInfosBi) May 25, 2021

Hari amakuru ko abantu benshi bamaze gufatwa bakekwaho uruhare muri ibyo bitero.

Umutekano ukomeje kugira ibibazo mu Burundi, ku buryo abantu benshi bakomeje kuburira ubuzima mu bitero by’abantu bitwaje intwaro.

Ku wa 9 Gicurasi abantu 13 barimo umusirikare ufite ipeti rya Colonel baguye mu gitero cy’abantu bitwaje intwaro.

Perezida w’u Burundi Evaritse Ndayishimiye yatangaje ko yababajwe no kuba hari abantu bifuza gusubiza inyuma u Burundi, babinyujije mu iterabwoba.

Ati “Ariko bamenye ko nta mwanya bafite. Nihanganishije imiryango yabuze abayo kubera ubwo bugizi bwa nabi. Ndifuriza abakomeretse gukira. Nsabye Abarundi bose gukomeza kubana hafi, ubumwe ni bwo ntsinzi yacu.”

 

Ndababajwe n'abacipfuza gusubiza inyuma Uburundi babicishije mw'iterabwoba. Ariko bamenye ko ata kibanza bafise. Ndahojeje imiryango yabuze abayo kubera ubwo bubegito. Ndipfurije abakomeretse gukira. Ndasavye Abarundi bose bagume bafatanye mu nda, ubumwe ni bwo ntsinzi yacu.

— SE Evariste Ndayishimiye (@GeneralNeva) May 26, 2021

TAGGED:BujumburaBurundifeaturedGrenadeNdayishimiye
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Goodluck Jonathan Yagizwe Umuhuza Mu Kibazo Cya Mali
Next Article Gahunda Y’Uruzinduko Rwa Macron Mu Rwanda, Azazana Na Mushikiwabo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hagiye Gukorwa Filimi Yerekana Ibyabereye Mu Bisesero

Kwamamaza Mushikiwabo, Uburundi, DRC… Uko Nduhungirehe Asobanura Ibyo Mu Karere

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

Igiciro Cy’Ikawa Y’Ibitumbwe Cyazamutseho 25% Ku Kilo

Rusizi: Abajura Binjira Mu Bitaro Bakiba

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Kigali: Impunzi Zo Muri DRC Zigarambirije Imbere Ya Ambasade Ya Amerika

Menya Imyanzuro Y’Inama Nkuru Ya 17 Ya FPR-Inkotanyi Iheruka

You Might Also Like

Mu Rwanda

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

U Rwanda Ruri Kureshya Abakire Bo Mu Buhinde

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

MINEDUC Yagiye Gutoza Abanyeshuri Isuku

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Irani: Abamaze Kugwa Mu Myigaragambyo Bagera Kuri 500

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?