Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: IBUKA Yashimye Intambwe U Bufaransa Bwateye Mu Ruzinduko Rwa Macron
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

IBUKA Yashimye Intambwe U Bufaransa Bwateye Mu Ruzinduko Rwa Macron

admin
Last updated: 30 May 2021 1:43 pm
admin
Share
SHARE

Impuzamiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka, yashimye intambwe Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yateye, akemera uruhare igihugu cye cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida Macron yari mu Rwanda ku wa Kane no ku wa Gatanu, aho yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

Yahavugiye ijambo yagaragarijemo ko yemera uruhare u Bufaransa bwagize mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe yakorwaga na nyuma yayo.

Soma: Perezida Macron Yemeye Uruhare Rw’u Bufaransa Muri Jenoside

Mu itangazo IBUKA yasohoye kuri uyu wa Gatandatu, Umuyobozi wayo Egide Nkuranga yavuze ko hari hashize imyaka myinshi yo guceceka ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye abasaga miliyoni imwe.

Yavuze ko ruriya ruzinduko rusubiza u Bufaransa mu nzira y’ukuri no guhesha agaciro abishwe, yasaga n’iyirengagizwa guhera mu 1994.

Iryo tangazo rivuga ko Ibuka nk’impuzamiryango y’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, yashimye cyane uruzinduko rwa Perezida Emmanuel Macron nk’intambwe y’ingenzi mu guha icyubahiro n’agaciro abazize Jenoside.

Uretse uruzinduko, yanashimye ubutumwa Macron yatanze mu kwifatanya n’abarokotse jenoside, akemera uruhare rukomeye u Bufaransa bwagize mu byabaye mu Rwanda mbere.

Iryo tangazo rikomeza riti “Umuryango Ibuka wafashe uru ruzinduko n’ubutumwa bwa Nyakubakwa Emmanuel Macron nk’ikiraro kiganisha ku kuri n’ubutabera abishwe baruhukiye mu nzibutso zitandukanye, abatarashyinguwe mu cyubahiro n’abarokotse ubwabo, banyotewe.”

Yashimangiye ko ari uruzinduko bizeye ko ruzaba iherezo ry’umuco wo kudahana ndetse rugaha ubutumwa bukomeye abahekuye u Rwanda.

Mu ruzinduko rwe, Macron yavuze ko u Bufaransa bugiye kongera imbaraga mu buryo bwo gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bihishe muri kiriya gihugu.

TAGGED:Emmanuel MacronfeaturedIBUKAJenoside
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ibimenyetso Bikomeje Kuba Byinshi Ko Ntamuhanga Cassien ‘Yafashwe’
Next Article Bihinduye Abapolisi, Baka Abantu Amafaranga Babizeza Kubaha Perimi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?