Nsabimana Jean alias Dubai yabwiye urukiko rw’ibanze rwa Gasabo ko icyaha aregwa cyo kwihesha icy’undi hakoreshejwe uburiganya ndetse n’icyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano atabikoze ahubwo ko urubanza rwe rukwiye kujyanwa mu manza mbonezamubano cyangwa iz’ubucuruzi.
Abandi bareganwa ari bo Rwamulangwa Stephen, Mberabahizi Chrétien Raymond, Nyirabihogo Jeanne d’Arc na Nkurikiyimfura Theopiste nabo baburanishwa ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.
Rwamulangwa, Mberabahizi na Nyirabihogo bahoze ari abayobozi mu Karere ka Gasabo bakaba bashinjwa gukoresha ububasha bahabwaga n’itegeko mu nyungu zabo bwite.
Ubushinjacyaha buvuga ko ubwo bubasha babukoresheje mu mushinga w’ikigo ‘Urukumbuzi Ltd’ wo kubaka inzu ziciriritse 300 mu murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.
Izo zubatswe mu buryo budakurikije ibipimo mpuzamahanga zimwe ziza gusenyuka zidateye kabiri.
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko mu mwaka wa 2013 Dubai yagiranye amasezerano n’Akarere ka Gasabo yo kubaka inzu ziciriritse 300.
Icyo gihe yubatse inzu 120 zirimo esheshatu(6) zigeretse.
Mu mwaka wa 2015, Ikigo cy’u Rwanda kita ku myubakire kitwa Rwanda Housing Authority cyarasuzumye gisanga harimo inzu zitujuje ubuziranenge mu bikoresho byari bizubatse.
Iburanisha rya Dubai n’abo bareganwa riracyakomeje.